Leta ya Uganda biciye mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI) ikomeje gufunga abanyarwanda bajyayo mu rwego rwo gukomeza kubangamira umudendezo w’u Rwanda.
Taliki ya 9 Ukuboza, umunyarwanda witwa Fidele Gatsinzi yafashwe n’abashinzwe umutekano bakorera CMI, nyuma yaho yinjiye I Bugande agiye gusura umwana we wiga muri Uganda Christian University iherereye Mukono.
Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko yari yafashe icyumba muri hoteli yitwa Winks iri Ntinda aho yaraye maze agafatwa ahagana mu ma saa tatu za mugitondo. Uwagiye kumureba kuri hoteli yasanze bamushimuse ariko ibintu bye bikiri kuri hoteli.
Kuva mu kwezi kwa Nzeli, abayarwanda benshi bamaze gushimutirwa muri Uganda ku mpamvu zitumvikana.
Taliki 23 Nzeli 2017, abanyarwanda 3 aribo: Bayingana James, Nsekanabo Lando Ali, Byaruhanga Nduwamungu Vianney bafatitwe na CMI ahitwa Bukasa maze bafungirwa muri Mbuya amezi 3 kugeza ubwo barekurwaga m’Ugushyingo.
Rene Rutagungira we yashimuswe taliki 6 Kanama 2017 muri Kampala ubwo yari mu kabari.
Aba banyarwanda bose bagiye bafungwa ndetse bagifunzwe na CMI ntibishoboka ko n’ Ambassade y’u Rwanda muri Uganda yabasura kuko urwego rwa CMI rwabyanze cyane kubera ko aho bafungiye hatemewe ndetse n’uburyo bafunzwe budasobanutse.
Mu gihe abanyarwanda bajya Uganda bakomeje gufatwa umusubirizo, ishyaka rya opposition RNC rikomeje gushakisha abayoboke muri Uganda, mu nkambi ya Nakivale, Kibale na Mubende babifashijwemo na CMI. Ibyo bikorwa birangajwe imbere na Rugema Kayumba, wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ndetse akanaba mubyara wa Kayumba Nyamwasa. CMI ivugwaho kuba yaramushakiye uburinzi bumugendaho amanywa n’ijoro.
Ishimutwa rya Gatsinzi ribaye mu gihe Rutagungira akomeje kuburana aho umwunganizi we yabujijwe kuvuga ku iyicarubozo yakorewe. Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Kiiza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.
Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kiizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.
Nyuma yo kubyanga, Kiiza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”
Kiizza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig. Kankiriho na Gen. Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”
Mu gushimangira icyemezo cye, Kiiza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”
Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane bakorerwa n’abakomeye.
Abunganizi ba Rutagungira bamaze kwandikira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi, bamugaragariza iyicarubozo ryakozwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi ku mulikiya wabo. Ni ibaruwa bageneye kopi inzego zitandukanye zirimo na Perezida Museveni.
Abayoboke 2 ba RNC aribo Maj. (rtd) Habib Mudathir na Capt (rtd) Sibo Charles bavuye mu nkambi ya Rhino muri Arua bafashijwe na CMI kugirango bahuze ibikorwa byo gutoza no kwinjiza muri RNC abayoboke bari mu Minebwe mu Kivu y’amajyepfo. Bafite nanone gahunda yo gutoza abayoboke bamaze kubona muri West Nile.
Ibikorwa bya RNC ntakabuza bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bikomeje gukorerwa muri Uganda, igihugu gisigaye gifatwa nk’indiri y’abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Bongwa Beatrice
Uko yafashije abarengana muri 1990 nafashe abarengana none! Ni ibisanzwe gukumira buri wese wahoze mu gisirikari cy’ikindi gihugu.