Urukiko rwo muri Malawi ruri kuburanisha urubanza rw’Umunyarwanda Vincent Murekezi ukekwaho ibyaha bya Jenoside ku ngingo yo koherezwa mu Rwanda, rwifuje ko Minisiteri ifite mu nshingano umutekano muri iki gihugu yabaha umurongo ngenderwaho mu iburanisha.
Ibi byafashweho umwanzuro ejo ku wa Kabiri, tariki 17 Mutarama, ubwo Murekezi yitabaga uru rukiko rw’ibanze ruherereye mu Murwa Mukuru Lilongwe, aho ubushinjacyaha bwagaragazaga ibimenyetso byerekana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bimenyetso ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko, byatanzwe n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda .
Mu iburanisha ryo kuri uwo munsi, Umucamanza Patrick Chirwa yafashe icyemezo cy’uko iri buranisha ryakomeza habanje kwisungwa inama za Minisiteri ifite umutekano w’imbere mu gihugu mu nshingano.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko abunganira Murekezi bazamuye intambamyi mu rukiko z’uko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza. Bongeyeho ko nta ngingo y’amategeko urukiko rugenderaho yo kuburanisha umuntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside.
Nubwo ibimenyetso byose ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabishyikirije ubuyobozi bw’iki gihugu, abunganira Murekezi bo bashimangira ko uwo bunganira adashobora koherezwa mu Rwanda bitewe n’uko nta masezerano yo kohererezanya abanyabyaha yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi.
Steven Kayuni wari uhagarariye Leta muri uru rubanza, yasubije abunganizi ba Murekezi ko nubwo nta masezerano ya kohererezanya abanyabyaha yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi, hari indi ngingo ibitegeka ikubiye mu masezerano ya Londres, avuga ko ibihugu biri mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) bishobora kohererezanya abanyabyaha, kandi u Rwanda na Malawi bakaba ari abanyamuryango.
Uyu muyobozi yavuze ko niba urukiko rw’ibanze Murekezi ari kuburaniramo rudafite ubushobozi bwo kuburanisha urwo rubanza, rwakimurwa rugashyirwa mu rw’Ikirenga.
Gusa umucamanza yahise avuga ko urwo rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza ku iyoherezwa mu Rwanda rya Murekezi, ariko yemeza ko bakeneye guhabwa umurongo na Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu mbere y’uko iburanisha rikomeza.
Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa mu cyumweru gitaha tariki 25 Mutarama 2017.
Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside
Murekezi yahawe ubwenegihugu bwa Malawi mu 2003, ariko aza gutabwa muri yombi mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa amanyanga mu kubona ibyangombwa, ariko nyuma aza kurekurwa. Yongeye gufatwa ndetse atangira kuburana ku ngingo yo kumwohereza mu Rwanda.
Murekezi kandi yaburanishijwe ndetse akatirwa adahari n’Urukiko Gacaca rwo mu Karere ka Huye ku cyaha cyo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi i Tumba aho akomoka. Gusa itegeko ry’u Rwanda rimwemerera kuba yasubirishamo urubanza mu gihe yaba yoherejwe mu Rwanda.