Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, mu Rumonge, mu burengerazuba bw’Uburundi,hatangiye urubanza rw’ubujurire rwa basirikare 272 bo mu ngabo z’Uburundi (FDNB), bataye urugamba mu burasirazuba bwa Congo aho bafashaga ingabo za Congo FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23. Igisirikari cy’Uburudi gishinja aba basirikari kwigumura.
Kuri uwo munsi,humviswe umutangabuhamya umwe w’ubushinjacyaha ariwe Brigadier Général Élie Ndizigiye, uzwi kandi ku izina rya Muzinga. Igihe aba basirikare bivumburaga banga gufasha ingabo za Congo mu kurwanya M23 bakayabangira ingata, uyu Brig Gen Muzinga niwe wari ukuriye ingao z’Uburudi zari zoherejwe na EAC, Muzinga akaba yaratumijwe icyo gihe ngo yinginge abo basirikari basubire ku rugamba ariko baramutsembera bahitamo gukuramo imyenda ya FARDC ngo bitahire iwabo, ibi byatewe n’ikibatsi bakubiswe na M23 cyane cyane ku musozi wa Muremure ahapfiriye ingabo nyinshi z’Uburundi.
Gen Muzinga akaba yaratanze ubuhamya bwe igihe kirekire.
Abasirikare barenga 150 nibo bari bafite abavoka babafasha mu manza zabo. Bari bafite akanya gato ko kwisobanura. Nk’uko byagenze muri urwo rubanza rwa mbere, bavuze ko batererawe ku rugamba n’abayobozi babo.
Aba basirikari bemeza ko ibi bikorwa byo kurwana na M23 bambaye imyenda ya FARDC bitumvikana kuko siyo misiyo yari yabajyanye ikindi nta gahimbazamusyi babonaga.
Ku munsi w’ejo, urukiko rwumvise wa Gatatu, umuyobozi mukuru w’ingabo z’Uburundi zoherejwe muri Kivu y’amajyaruguru gufasha ingabo za FARDC zishyigikiwe n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR hamwe n’abasirikare bo muri SADEC (Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo). Nkibisanzwe, itangazamakuru ntiryari ryemewe gukurikirana uru rubanza.
Kugeza ubu Uburudi bufite ingabo nyinshi mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu zombi; muri Kivu y’amajyaruguru zifasha kurwanya M23 naho muri Kivu y’amajyepfo ingabo z’Uburundi zivugako zirwanya imitwe irwanya icyo gihugu. Iyi niyo nzira yonyine Uburundi bubonamo amadevize akoreshwa na Leta yicyo gihugu, mugihe ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera.
Tshisekedi yishyura abasirikari b’abarundi nk’abacanshuro mu kurwanya M23 ariko bikarangira umusirikari ntacyo acyuye yigira mu mufuka wa Ndayishimiye n’akazu ke!
Naho muri Kivu y’amajyepfo abasirikari b’abarundi bafite ibirombe bacukura ku mugaragaro bakohereza I Bujumbura. Abasirikari baze kurwanirira urugamba bamena amaraso yabo mu gihe amafaranga aribwa nabo hejuru!