Hari ku wambere tariki ya 28 Mutarama 2019, ubwo urwego rushinzwe amagereza muri Malawi rwashyikirizaga urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda uwitwa Vincent Murekezi kugirango arangize igihano yari yarakatiwe n’inkiko zo muri icyo gihugu.
Murekezi yahamwe n’ibyaha birimo ruswa, kunyereza imisoro ndetse no gukoresha impapuro mpimbano. Ibi byabaye nyuma yuko mu mwaka wa 2017 u Rwanda na Malawi basinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.
Izina Vincent Murekezi ariko ryibutsa Aanyarwanda cyane cyane abakomoka mu majyepfo mu mugi wa Huye ibihe bitari byiza kuko yari umwicanyi ruharwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Murekezi kimwe n’abandi banyarwanda bahunze ubutabera abenshi bahiriwe n’ubucuruzi muri icyo gihugu, bityo bibafasha kwiyegereza abantu bo mu nzego zitandukanye muri icyo gihugu. Kuvuga izina Murekezi muri Malawi byari ikizira kubera imbaraga yari afite.
Ibinyamakuru bibiri byo muri icyo gihugu byagerageje kwandika kuri uyu mu gabo byararezwe n’abunganizi mu mategeko ba Murekezi mu mwaka wa 2016.
Ibi binyamakuru byavugaga ko yabonye pasiporo mu buryo butemewe n’amategeko ndetse yiyita umutanzaniya kandi ari umunyarwanda ushakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yasize akoze mu Rwanda. Abandikaga iyi nkuru ntibashyizeho amazina yabo kubera gutinya imbaraga za Murekezi.
Nubwo Murekezi yakingirwaga ikibaba n’inzego z’umutekano ndetse akagira inshuti zikomeye harimo uwari Minisitiri w’umutekano Uladi Mussa ndetse n’umupolisi ukomeye ACP Emmanuel Soko igitutu cyabaye cyinshi maze arafatwa arafungwa kubera kubona pasiporo yicyo gihugu akoresheje ruswa n’impapuro mpimbano.
Uwari Minisitiri Uladi Mussa nawe yarafashwe arafungwa akatirwa imyaka itandatu kubera guha pasiporo Murekezi akanamuhindurira irangamimerere.
Murekezi yari afite pasiporo ifite numero MA0788171 yabonye mu mwaka wa 2011 ku mazina ya Banda Vincent igaragaza ko yavukiye Tanzaniya. Ubwo Murekezi yamenyaga ko ibye byagiye hanze, yagiye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo amarayo imyaka igera kuri itatu agaruka muri 2016 nibwo yahise afatwa ariko arekurwa nyuma y’iminsi itatu amaze gutanga ruswa y’amadorali ibihumbi bitatu. Murekezi nubwo yari yarasabye uruhushya rwo gutunga imbunda, ntarwemerwe byaje kumenyekana ko yari atunze imbunda. Ibya Murekezi byakomeje kuba agatereranzamba kuko yarafatwaga akongera akarekurwa kubera gukoresha ruswa ariko tariki ya 6 Werurwe 2017 yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itanu ahamwe n’ibyaha bya ruswa no kunyereza imisoro yakoze guhera mu mwaka wa 2008.
Icyo gihano nicyo Murekezi ari gukora akaba ategereje ko kirangira mu gihe ategerejwe kuburana ku byaha bya Jenoside dore ko Gacaca yo yamukatiye imyaka 19 adahari. Niba warageze ahitwa « Kuri Ruliba » mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Gitwa, umurenge wa Tumba mu karere ka Huye waba warageze ku rugo rwa Vincent Murekezi kuko niwe wabashije kubakisha urugo rwe amatafari ya Ruliba yakoreshwaga na bake mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Murekezi avugwa mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi muri Butare aho yakoranaga hafi na hafi na Major Cyriaque Habyarabatuma, Dr. Sosthene Munyemana na Dr. Eugene Rwamucyo. Ashinjwa gushuka Abatutsi ko azabakiza akabajyana iwe akabaka amafaranga ubundi akabagabiza interahamwe.
Murugo rwe harimo igiti cy’umunyinya. Aha niho inama zaberaga zo kwica abatutsi ndetse nimugoroba akagurira interahamwe inzoga azishimira akazi keza zakoze.
Murekezi amaze kubona ibyaha yakoze ndetse no kumenya amakuru ko ingabo za RPF Inkotanyi zikomeje gufata uduce twinshi, yahunze mu bambere dore ko yambutse umupaka wa Rusizi muri Kamena 1994 yambukana n’ikamyo itwaye ibicuruzwa.
Nyuma yo kuba mu mutwe wa FDLR, Murekezi yerekeje muri Afurika y’Epfo akaba yarabaye n’umunyamuryango wa RNC umutwe w’iterabwoba washinzwe na Kayumba Nyamwasa. Murekezi yagaragaye kenshi mu myigaragambyo yateguwe na RNC yiyita umunyapolitiki ndetse no mu nama zayo.
Ibi byo kwihisha inyuma ya politiki bikorwa n’abajenosideri benshi batandukanye. Jean Paul Micomyiza uherutse koherezwa n’ubutabera bwo muri Suwede, yasuwe na Televiziyo yo muricyo gihugu yitwa TV4 maze ayibwira ko impamvu ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bumushaka ari uko aba mu ishyaka ritavuga rumwe na leta rya FDU Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire.
Ntabwo ariwe wenyine mwicanyi ubarizwa muri iryo shyaka kuko na Marcel Sebatware wishe abatutsi mu Bugarama nawe yihisha inyuma ya politiki ahunga ubutabera. Urutonde ni rurerure muri FDU Inkingi.
Muri Malawi ntabwo Murekezi yari umuntu usanzwe. Ruswa no kunyereza imisoro yabikoze guhera 2006 ariko ntakinyamakuru cyangwa umuryango utegamiye kuri Leta washoboraga kuba wabishyira hanze kubera gutinya kuba bagirirwa nabi bitewe n’abantu bakomeye bari baziranye na Murekezi. Ntabwo ariwe wenyine kuko amakuru menshi avuga ko muri Zambiya na Malawi, abasize bahekuye u Rwanda bageze muri ibyo bihugu bakorana ingufu bidasanzwe bitandukanye n’abenegihugu bityo bakagira ubushuti budasanzwe n’abari mu nzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye kubera kugira amafaranga.
Ibya Murekezi muri Malawi ninki bya Kabuga Felecien muri Kenya. Bakoresheje imitungo yabo ngo babashe gucika ubutabera igihe kirekire bagaha ruswa abayobozi batandukanye ndetse nabo mu nzego z’umutekano bakaburirwa mbere igihe bashakishwa. Aha ni mu bihugu byo muri Afurika birangwamo ruswa.
Mu bihugu by’uburayi n’Amerika, abajenosideri bihisha inyuma ya politiki, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’itangazamakuru.
Imyaka hafi 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, kuvuga ko bitazongera ukundi ni ukubanza ugahana abayikoze nkuko byemezwa n’imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.