Urugendo ruva Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rujya i Kigali mu ndege ya Rwandair rwimuriwe Entebbe muri Uganda kubera ikirere kitameze neza.
Mu itangazo Rwandair yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, rivuga ko urugendo WB305 rwimurie ku kibuga cy’indege cya Entebbe, rukaza gusubukurwa ikirere kibaye cyiza.
Rigira riti “Kubera ikirere kitameze neza ku kibuga cy’indege cya Kigali, urugendo WB305 ruva i Dubai rwimuriwe Entebbe kugeza igihe ikirere cyongeye kuba cyiza ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali. Bishobora kugira impinduka kuri gahunda y’ingendo, tubiseguyeho.”
Rwandair isanzwe ikora ingendo enye mu cyumweru ziva Dubai zirimo urwo kuwa Mbere, kuwa Kabiri, kuwa Kane no kuwa Gatandatu.
Iyo urugendo rw’indege rwimuriwe ahandi, abagenzi bafashwa mu bundi buryo kugira ngo bagere aho bari bateganyije kujya cyangwa bagategereza ko icyatumye urugendo rwimurwa kirangira.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko kuva ku itariki ya 09 kugeza kuya 13 Ukwakira 2018, hateganyijwe imvura nyinshi irimo n’umuyaga mu Rwanda.
Kwimura cyangwa guhagarika ingendo z’indege kubera ikirere kibi birasanzwe kuko ingendo zo mu kirere zikorana cyane n’imiterere y’ikirere.
Iyo hari kugwa mvura nyinshi, inkubi y’umuyaga bishobora gutuma ingendo z’indege zihagarara cyangwa zikimurirwa ahandi kubera ko ku kibuga cy’indege haba hatagaragara ku buryo indege zagwa cyangwa ngo zihaguruke.
Ubushyuhe bwinshi nabwo bushobora kugira ingaruka ku ngendo z’indege kuko ireme ry’umwuka wo mu kirere riba rike bigasaba indege kubanza kugenda urugendo runini hasi kugira ngo ibone imbaraga ziyihagurutsa mu kirere.
Icyo gihe nk’iyo umuhanda indege zigendeshamo amapine ku kibuga cy’indege ari muto, bisaba ko imitwaro imwe n’abantu bavamo uburemere bukagabanyuka kugira ngo ifate ikirere.