• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe

Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe

Ubwanditsi 11 Oct 2018 UBUKERARUGENDO

Urugendo ruva Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rujya i Kigali mu ndege ya Rwandair rwimuriwe Entebbe muri Uganda kubera ikirere kitameze neza.

Mu itangazo Rwandair yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, rivuga ko urugendo WB305 rwimurie ku kibuga cy’indege cya Entebbe, rukaza gusubukurwa ikirere kibaye cyiza.

Rigira riti “Kubera ikirere kitameze neza ku kibuga cy’indege cya Kigali, urugendo WB305 ruva i Dubai rwimuriwe Entebbe kugeza igihe ikirere cyongeye kuba cyiza ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali. Bishobora kugira impinduka kuri gahunda y’ingendo, tubiseguyeho.”

Rwandair isanzwe ikora ingendo enye mu cyumweru ziva Dubai zirimo urwo kuwa Mbere, kuwa Kabiri, kuwa Kane no kuwa Gatandatu.

Iyo urugendo rw’indege rwimuriwe ahandi, abagenzi bafashwa mu bundi buryo kugira ngo bagere aho bari bateganyije kujya cyangwa bagategereza ko icyatumye urugendo rwimurwa kirangira.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko kuva ku itariki ya 09 kugeza kuya 13 Ukwakira 2018, hateganyijwe imvura nyinshi irimo n’umuyaga mu Rwanda.

Kwimura cyangwa guhagarika ingendo z’indege kubera ikirere kibi birasanzwe kuko ingendo zo mu kirere zikorana cyane n’imiterere y’ikirere.

Iyo hari kugwa mvura nyinshi, inkubi y’umuyaga bishobora gutuma ingendo z’indege zihagarara cyangwa zikimurirwa ahandi kubera ko ku kibuga cy’indege haba hatagaragara ku buryo indege zagwa cyangwa ngo zihaguruke.

Ubushyuhe bwinshi nabwo bushobora kugira ingaruka ku ngendo z’indege kuko ireme ry’umwuka wo mu kirere riba rike bigasaba indege kubanza kugenda urugendo runini hasi kugira ngo ibone imbaraga ziyihagurutsa mu kirere.

Icyo gihe nk’iyo umuhanda indege zigendeshamo amapine ku kibuga cy’indege ari muto, bisaba ko imitwaro imwe n’abantu bavamo uburemere bukagabanyuka kugira ngo ifate ikirere.

2018-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir igiye kwerekeza muri Israel

RwandAir igiye kwerekeza muri Israel

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Ubwanditsi 29 Jan 2018
Sosiyete Nyafurika z’indege zishobora guhomba miliyoni 300$ mu 2019

Sosiyete Nyafurika z’indege zishobora guhomba miliyoni 300$ mu 2019

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Ubwanditsi 13 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?
Amakuru

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Ubwanditsi 02 Dec 2022
Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba  muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza
ITOHOZA

Pastor Fifi Cameron wari Inkingi ya mwamba muri Zion Temple yanditse ibaruwa isezera kuri Gitwaza

Ubwanditsi 15 May 2017
Haravugwa Coup d’etat muri Cameroon
POLITIKI

Haravugwa Coup d’etat muri Cameroon

Ubwanditsi 13 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru