Mu mezi abiri ashize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangiye urugendo rwo kuzenguruka isi yiyamamariza kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).
Kuva mu ntangiriro za Nyakanga yatangiye urugendo ava mu gihugu kimwe kivuga Igifaransa ajya mu kindi akavuga imigabo n’imigambi y’ibyo azakorera OIF naramuka ayibereye Umunyamabanga mukuru mu gihe cy’imyaka ine.
Mbere y’uko atangira kampanye ye, Inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na yo yari yamwemereye kuzamushyigikira.
Iyo nama igizwe n’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya AU. Ibyo byahaye amahirwe Mushikiwabo yo kuba yahigika Michaëlle Jean wari usanzwe ayiyobora, ariko wifuzaga gukomeza kuyiyobora.
OIF igizwe n’ibihugu na Leta 84, ariko abanyamuryango bahoraho ni ibihugu 58 n’ibihugu by’indorerezi 26.
Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto yaranze urwo rugendo, mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo ayo matora abe, ni amatora azabera mu Mujyi wa Everan, Umurwa mukuru wa Armenia.
Mauritania
Madagascar
Tchad
Congo – Brazzaville
Senegal
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Gabon
Cambodge
Armenia
Roumanie
Liban
Tuniziya
Niger
Burkina Faso
Côte d’Ivoire
U Bufaransa
New York, Mushikiwabo yabonanye n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye atashoboye kugeramo
Luxembourg