• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Editorial 05 Oct 2018 HIRYA NO HINO

Mu mezi abiri ashize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangiye urugendo rwo kuzenguruka isi yiyamamariza kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Kuva mu ntangiriro za Nyakanga yatangiye urugendo ava mu gihugu kimwe kivuga Igifaransa ajya mu kindi akavuga imigabo n’imigambi y’ibyo azakorera OIF naramuka ayibereye Umunyamabanga mukuru mu gihe cy’imyaka ine.

Mbere y’uko atangira kampanye ye, Inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na yo yari yamwemereye kuzamushyigikira.

Iyo nama igizwe n’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya AU. Ibyo byahaye amahirwe Mushikiwabo yo kuba yahigika Michaëlle Jean wari usanzwe ayiyobora, ariko wifuzaga gukomeza kuyiyobora.

OIF igizwe n’ibihugu na Leta 84, ariko abanyamuryango bahoraho ni ibihugu 58 n’ibihugu by’indorerezi 26.

Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto yaranze urwo rugendo, mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo ayo matora abe, ni amatora azabera mu Mujyi wa Everan, Umurwa mukuru wa Armenia.

Mauritania

JPEG - 125.8 kb
Urugendo rwa Mushikiwabo rwatangiriye i Nouakchott muri Mauritania, aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bamwemereye kumushyigikira 100%

Madagascar

JPEG - 61.9 kb
Mushikiwabo yakomereje urugendo i Antananarivo muri Madagascar, aho yagejeje imigabo n’imigambi ye kuri Perezida Hery Rajaonarimampianina
JPEG - 62.3 kb
Muri Madagascar kandi Mushikiwabo yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dovo Eloi Maxime

Tchad

JPEG - 57.2 kb
I N’Djamena, Mushikiwabo yaganiriye na Perezida Idriss Deby anamwemerera kumushyigikira

Congo – Brazzaville

JPEG - 76.8 kb
Mushikiwabo yakurikijeho kugirana ibiganiro na Perezida wa Congo – Brazzaville Denis Sassou Nguesso

Senegal

JPEG - 59.2 kb
Uwo munsi Mushikiwabo yakomereje i Dakar, aho yahuye na Perezida Macky Sall na we amugezaho ibya kandidatire ye
JPEG - 106.7 kb
I Dakar kandi yanabonanye na mugenzi we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Senegal, Sidiki Kaba

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

JPEG - 138.7 kb
Mushikiwabo yakomereje urugendo rwe i Kinshasa aho yabonanye na Perezida Joseph Kabila
JPEG - 92.5 kb
Mbere yo kuva muri icyo gihugu yanabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Léonard She Okitundu

Gabon

JPEG - 77.3 kb
Mushikiwabo yakomereje urugendo rwe rwo kwiyamamaza i Libreville, aho yabonanye na Perezida Ali Bongo Ondimba
JPEG - 161.7 kb
Mushikiwabo yageze no ku mugabane wa Aziya, mu Murwa mukuru wa Vietnam, Hanoi, kugira ngo ageze gahunda ye kuri Perezida Tran Dai Quang

Cambodge

JPEG - 95.4 kb
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yagiriraga muri Aziya, Mushikiwabo yakiriwe na mugenzi we ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Prak Sokhonn

Armenia

JPEG - 31.5 kb
Mushikiwabo yakurikijeho umugabane w’u Burayi aho yanyarukiye mu Murwa mukuru wa Armenia, Everan, ari na wo uzaberamo amatora ya OIF, abonana na Minisitiri w’Intebe Nikol Pachinian
JPEG - 156 kb
Mushikiwabo yakoze umuhango wo gutera igiti, igikorwa gifite icyo gisobanuye mu mateka ya Armenia
JPEG - 108.3 kb
Yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abanya-Armenia, ruherereye ahitwa Tsitsernakaberd

Roumanie

JPEG - 92.3 kb
Mu Murwa mukuru Bucharest, Mushikiwabo yaganiriye na mugenzi we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Teodor Meleșcanu

Liban

JPEG - 55.9 kb
Mushikiwabo yanageze mu Murwa mukuru Beyrouth abonana na Perezida wa Liban Michel Aoun

Tuniziya

JPEG - 137.8 kb
i Tunis muri Tuniziya , Mushikiwabo yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Béji Caïd Essebsi
JPEG - 215.9 kb
Mushikiwabo aganira na mugenzi we wa Tuniziya Khemaies Jhinaui

Niger

JPEG - 72.8 kb
Mushikiwabo yagarutse muri Afurika yerekeza i Niamey, aho yabonanye na Perezida Issoufou Mahamadou

Burkina Faso

JPEG - 257.2 kb
Mu Murwa mukuru Ouagadougou, Mushikiwabo yahuye na Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré

Côte d’Ivoire

JPEG - 79.6 kb
Mushikiwabo yakomereje mu Murwa mukuru Abidjan, ageza ibya kandidatire ye kuri Perezida Alassane Ouattara

U Bufaransa

JPEG - 114.5 kb
Mushikiwabo yakiriwe kuri Televiziyo ya TV5 Monde

New York, Mushikiwabo yabonanye n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye atashoboye kugeramo

JPEG - 142.4 kb
Yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Albaniya, Ditmir Bushati
JPEG - 162 kb
Yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Moldaviya, Tudor Ulianovschi
JPEG - 135.5 kb
Yanaganiriye na Minsitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Vanuatu, Ralph Regenvanu
JPEG - 125 kb
Mu gihe cy’Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), bamukoreye ibirori byo kumwereka ko bamushyigikiye

Luxembourg

JPEG - 33.5 kb
Mushikiwabo yakomereje mu Murwa mukuru Luxembourg City, aho yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ean Asselborn

2018-10-05
Editorial

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Editorial 20 Nov 2017
Ethiopie: Umugaba w’Ingabo yiciwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi

Ethiopie: Umugaba w’Ingabo yiciwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi

Editorial 23 Jun 2019
KIGALI: Umusore yapfiriye mu birori bya Silent Disco byabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner

KIGALI: Umusore yapfiriye mu birori bya Silent Disco byabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner

Editorial 31 Mar 2019
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Editorial 08 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni
Mu Mahanga

Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni

Editorial 06 Jan 2019
Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa
Mu Mahanga

Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa

Editorial 06 Oct 2018
Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro

Editorial 24 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru