Inyeshyamba zitwaje intwaro zateye urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ruherereye i Bukavu zica umupolisi, zitwika inzu n’imodoka mu rucyerera rwo kuri Noheli.
Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye AFP ko izo nyeshyamba ari iza Mai-Mai zari zigamije kwiba no gusahura muri ako gace ka Musienene gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuyobozi utashatse kwivuga yagize ati ” Urugo rw’Umukuru w’igihugu ruherereye Musienene rwagabweho igitero mu masaha ya saa cyenda z’urukerera na Mai-Mai barahatwika.”
Yongeyeho ati ” Ibintu byose babisahuye mbere yo gutwika inzu no gutwika zimwe mu modoka.”
Umuturage wo muri Musienene watanze ubuhamya, Mukondi Pascal, yagize ati “Twabyutse mu gitondo tubona imyotsi icumba mu rugo rw’Umukuru w’igihugu.”
Undi we yavuze ko bagize ubwoba bakeka ko ari ingabo zasubiranyemo.
Nubwo Perezida Kabila akunze kumara igihe cye cyose yibereye mu murwa mukuru i Kinshasa, agiye afite inzu hirya no hino mu bice by’igihugu ndetse n’inzuri.
Agace ka Musienene gahoramo imyigaragambyo y’abatishimiye ko Kabila akomeje kuba ku butegetsi ndetse n’abatishimye kubera umutekano muke.