• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Ubwanditsi 25 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gukorerwa iyicarubozi rikomeye ryanatumye amugara amaguru aho ubu agendera mu igare , Fidele Gatsinzi yatangarije itangazamakuru mu Rwanda ko yashinjwaga kuba intasi y’ u Rwanda. Aha Gatsinzi yemeza ko Abanyarwanda  basanzwe bakorera RNC  barimo  Rugema Kayumba na mugenzi we Mukombozi bica bakanakiza i Kampala, cyane cyane  mu iperereza rya gisirikare muri Uganda kuko ngo uwo batanze ntasubizwa inyuma.

Kayumba Nyamwasa

Kuwa 17 Ukuboza ahagana saa yine z’amanywa  uwitwa  Dr Sam Ruvuma, yerekezaga ku rusengero rwa gikirisitu asanzwe asengeramo ruri mu mujyi wa Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda ariko nyuma y’iminota mikeya ahita atabwa muri yombi.

Dr Sam Ruvuma yatawe Muri Yombi Akekwaho Uruhare Mu Gucyura Ku Ngufu Impunzi Z’Abanyarwanda

Dr Sam Ruvuma, ufite umuvandimwe w’umukoloneli mu ngabo za Uganda(UPDF) kuri ubu  yiyongereye ku bantu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda,  bakurikiranwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, barimo Rene Rutagungira.
‎Rutagungira kugeza ubu ari mu buzima buhangayikishije, abaho atemerewe kugira uwo baganira; yakorewe iyicarubozo hifashishijwe imashini zitandukanye.

Umwe mu bamubonye yavuze ko yamugaye cyane ku buryo adashobora gufata ikintu mu ntoki ngo agikomeze.

Yagize ati “Bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye hamwe ububabare yabwumviraga mu misokoro. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Yabonye agahenge umunsi agezwa mu rukiko.”

“Igihe cyose yari akimaze aba ahantu atashoboraga kubona umuntu ndetse ibyo yakorerwaga byose yabaga apfutse mu maso. Yaryaga rimwe mu cyumweru ndetse ntiyacaga inzara cyangwa ngo yiyogosheshe. Yageze aho yemera ibyo ashinjwa byose kugira ngo arebe ko bwacya kabiri.”

Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare (CMI) na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde barashinjwa gukorera iyicarubozo abanyarwanda

Undi mugabo  w’Umugande ufite inkomoko mu Rwanda, Johnson Nuunu wo mu Karere ka Ntungamo  yashimuswe mu ijoro ryo kuwa kabiri ushize akuwe mu kabari.

Mu kiganiro  umuryango we  wahaye  Televiziyo ya Uganda, NTV,  Julius Nuunu, umuhungu w’umuvandimwe wa Johnson Nuunu witwa Eric Kinote,  yavuze ko umuryango we wagejeje ikirego ku gipolisi ariko bakaba badafashwa kongera kumubona.

Ibi bikomeje gufata iyindi sura mu gihe umuyobozi mukuru w’ urwego rw’ iperereza mu gisrikare (CMI) Brig.Gen.Abel Kandiho na Minisitiri w’ Umutekano w’ igihugu, Lt. Gen Henry Tumukunde batungwa agatoki mu gukorana bya hafi na Gen. Kayumba Nyamwasa Faustin uyoboye RNC ndetse unavugwaho kugira  uruhare muri ibi bikorwa byose byo gushimuta Abanyarwanda muri Uganda.

2017-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano,  nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI  byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano, nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Ubwanditsi 13 Feb 2020
Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Ubwanditsi 09 May 2019
Inda nini isumbye indagu, Donata Uwanyirigira warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ageze aho yifatanya n’abayihakana

Inda nini isumbye indagu, Donata Uwanyirigira warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ageze aho yifatanya n’abayihakana

Ubwanditsi 09 May 2022
Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje

Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje

Ubwanditsi 27 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja
POLITIKI

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Ubwanditsi 25 Jan 2020
Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje
Mu Rwanda

Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje

Ubwanditsi 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru