• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Editorial 02 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwatesheje agaciro ubusabe bwa Dr Mpozayo Christophe, wareze Leta y’u Rwanda ayishinja guhonyora uburenganzira bwe bw’ibanze.

Dr Mpozayo yahoze ari umukozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Yatawe muri yombi muri Mata 2014 ashinjwa gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu muri rubanda. Tariki 8 Mata 2015 Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyo byaha rumukatira igifungo cy’imyaka icumi.

Dr Mpozayo yajuririye Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba arusaba kwemeza ko Leta y’u Rwanda yavogereye uburenganzira bwe bw’ibanze haba mu buryo yafashwemo, uko yafunzwe ndetse n’uko yaburanishijwe binyuranyije n’amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ay’u Rwanda.

Yasabye urwo rukiko gutesha agaciro ibyemezo yafatiwe n’Urukiko Rukuru mu Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, urukiko rwa EAC rwatangaje ko twatesheje agaciro ikirego cya Dr Mpozayo.

Rwatangaje ko urega nta bimenyetso bigaragara yatanze by’uko Leta y’u Rwanda koko yaravogereye uburenganzira bwe bw’ibanze bityo ko rudashobora kubyemeza.

Rwanze kandi gutesha agaciro ibyemezo byafashwe n’inkiko zo mu Rwanda ngo kuko bitari mu bubasha bwarwo kandi byaba ari ukuvogera inkiko z’igihugu.

Atanga ikirego, Dr Mpozayo yasabye urukiko kumuha n’indishyi z’akababaro.

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwatangaje ko ubusanzwe indishyi zitangwa mu gihe urubanza rwakiriwe rukaburanwa bityo ko we adashobora kuzihabwa ko nta bimenyetso bishimangiro ikirego yigeze agaragaza.

Urukiko kandi rwateye utwatsi ubusabe Mpozayo yarugejejeho bw’umushahara w’ukwezi atahembwe. Rwanzuye ko icyo ari ikirego gisaba ibimenyetso atigeze agaragaza.

Urukiko rwavuze ko ahubwo Dr Mpozayo yari akwiriye kwishyura ibyo Leta y’u Rwanda yatakaje mu rubanza yayishoyemo, icyakora ruramusonera kubera ko nta bushobozi afite dore ko n’umunyamategeko wamuburaniye ari uwo yahawe ku buntu.

Rwanzuye ko mu nyungu z’ubutabera, buri wese mu baburanyi yiyishyurira ikiguzi cy’urubanza.

Joel Kimutai Bosek na Moureen Okoth bunganira uregwa bahise basaba imyanzuro y’urukiko kugira ngo babashe kujurira mu rugereko rwisumbuye.

Mu bimenyetso urukiko rukuru mu Rwanda rwashingiyeho ruhamya Dr Mpozayo icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, harimo ibiganiro yakoze yifashishije Skype na Watsapp aganira na Munyampeta Jean Damascene utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nkuko byagaragaye muri mudasobwa ye.

Mu Ugushyingo 2013 nabwo Mpozayo yari yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gutunga intwaro, gusa aza kugirwa umwere.

2018-10-02
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

Editorial 16 Sep 2019
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Editorial 06 Dec 2017
Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Editorial 03 Jul 2019
Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Editorial 06 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo
ITOHOZA

Inyandiko ya Bobi Wine isobanura uko yakorewe iyicarubozo kugeza no kubabazwa ubugabo

Editorial 04 Sep 2018
Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]
ITOHOZA

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Editorial 08 Mar 2017
U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?
INKURU NYAMUKURU

U Burundi gukura ibendera ry’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ku mipaka yabwo bihatse iki?

Editorial 05 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru