Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwatesheje agaciro ubusabe bwa Dr Mpozayo Christophe, wareze Leta y’u Rwanda ayishinja guhonyora uburenganzira bwe bw’ibanze.
Dr Mpozayo yahoze ari umukozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Yatawe muri yombi muri Mata 2014 ashinjwa gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu muri rubanda. Tariki 8 Mata 2015 Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyo byaha rumukatira igifungo cy’imyaka icumi.
Dr Mpozayo yajuririye Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba arusaba kwemeza ko Leta y’u Rwanda yavogereye uburenganzira bwe bw’ibanze haba mu buryo yafashwemo, uko yafunzwe ndetse n’uko yaburanishijwe binyuranyije n’amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ay’u Rwanda.
Yasabye urwo rukiko gutesha agaciro ibyemezo yafatiwe n’Urukiko Rukuru mu Rwanda.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, urukiko rwa EAC rwatangaje ko twatesheje agaciro ikirego cya Dr Mpozayo.
Rwatangaje ko urega nta bimenyetso bigaragara yatanze by’uko Leta y’u Rwanda koko yaravogereye uburenganzira bwe bw’ibanze bityo ko rudashobora kubyemeza.
Rwanze kandi gutesha agaciro ibyemezo byafashwe n’inkiko zo mu Rwanda ngo kuko bitari mu bubasha bwarwo kandi byaba ari ukuvogera inkiko z’igihugu.
Atanga ikirego, Dr Mpozayo yasabye urukiko kumuha n’indishyi z’akababaro.
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwatangaje ko ubusanzwe indishyi zitangwa mu gihe urubanza rwakiriwe rukaburanwa bityo ko we adashobora kuzihabwa ko nta bimenyetso bishimangiro ikirego yigeze agaragaza.
Urukiko kandi rwateye utwatsi ubusabe Mpozayo yarugejejeho bw’umushahara w’ukwezi atahembwe. Rwanzuye ko icyo ari ikirego gisaba ibimenyetso atigeze agaragaza.
Urukiko rwavuze ko ahubwo Dr Mpozayo yari akwiriye kwishyura ibyo Leta y’u Rwanda yatakaje mu rubanza yayishoyemo, icyakora ruramusonera kubera ko nta bushobozi afite dore ko n’umunyamategeko wamuburaniye ari uwo yahawe ku buntu.
Rwanzuye ko mu nyungu z’ubutabera, buri wese mu baburanyi yiyishyurira ikiguzi cy’urubanza.
Joel Kimutai Bosek na Moureen Okoth bunganira uregwa bahise basaba imyanzuro y’urukiko kugira ngo babashe kujurira mu rugereko rwisumbuye.
Mu bimenyetso urukiko rukuru mu Rwanda rwashingiyeho ruhamya Dr Mpozayo icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, harimo ibiganiro yakoze yifashishije Skype na Watsapp aganira na Munyampeta Jean Damascene utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nkuko byagaragaye muri mudasobwa ye.
Mu Ugushyingo 2013 nabwo Mpozayo yari yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gutunga intwaro, gusa aza kugirwa umwere.