Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko ’gusebya’ no gushushanya Perezida w’u Rwanda , bikomeza kuba ibyaha bihanishwa gufungwa nyuma y’aho abaregeye urukiko bavuze ko bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru wari mu rukiko uyu mwanzuro usomwa avuga ko urukiko rwategetse ko ku bandi bategetsi ibi bitagomba gufatwa nk’ibyaha bihanishwa igifungo.
Urukiko rwatanze impamvu z’uko Perezida w’u Rwanda ari ’umuntu ukomeye ufite inshingano nyinshi’.
Mu gitabo gishya cy’ibyaha n’ibihano mu Rwanda ingingo ya 233 na 236 zivuga ko “gukoza isoni abayobozi b’igihugu, gutukana cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika” ari ibyaha bihanwa.
Izi ngingo zihanisha igifungo kiri hagati cy’imyaka ibiri n’irindwi n’ihazabu irenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ’uwasebya’ cyangwa agashushanya (cartoon) Perezida w’u Rwanda n’abandi bategetsi bakuru.
Uyu munsi urukiko rwanzuye ko ku bandi bategetsi n’abashinzwe umutekano ibi bitagomba gufatwa nk’ibyaha bihanishwa igifungo.
Umunyamategeko Me Richard Mugisha yaregeye ubucamanza ngo buvaneho izi ngingo kuko zinyuranyije n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga iha buri wese ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Mu kirego cya Me Mugisha, avuga ko ziriya ngingo zibangamira uburenganzira bw’itangazamakuru bwo gukora mu bwisanzure.
Uyu munyamategeko avuga ko amakosa y’umwuga mu itangazamakuru mu Rwanda hari inzego z’abanyamakuru zishinzwe kuyakurikirana bityo adakwiye gukurikiranwa nk’ibyaha.
Mu iburanisha, uwunganira Leta yari yatangaje ko izi ngingo zidakwiye kuva mu byaha bihanwa kuko nta kigaragaza ko zibangamiye ubwisanzure bw’intangazamakuru cyangwa ubw’abantu mu gutanga ibitekerezo.
Ku mwanzuro w’Urukiko, Me Mugisha yavuze ko ntacyo yahindura ku kemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ku ngingo atatsindiye ariko ko yishimiye ko hari izateshejwe agaciro nk’iyo gusebya abandi bayobozi muri rusange n’abashinzwe umutekano.
Inkuru ya BBC
nkotanyi
Noooo, rushyashya uyu mutwe w’iyi nkuru muwuhindure rwose ntabwo iri tegeko ryashyiriweho president Kagame ni itegeko rirengera president wa Repubulika wese uzayobora u Rwanda.nabeneraga ariko hano rwose muracyishe peee.