Ihuriro ry’imiryango iharanira ikurikiranwa ry’abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, CPCR, ryatangaje ko ryabonye amakuru ko kuwa 8 Ugushyingo 2017, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ruzasuzuma ubujurire kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka, nyuma y’imyaka ibiri urubanza rwe ruhagaritswe.
Muri Kanama 2015 nibwo ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwahagaritse gukurikirana Padiri Munyeshyaka buvuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja, maze nyuma y’amezi abiri ubucamanza buha agaciro icyo cyifuzo, ibintu umuyobozi wa CPCR, Alain Gauthier avuga ko byakozwe ku mpamvu batasobanukiwe.
Yagize ati “Niyo mpamvu imiryango iharanira ubutabera irimo CPCR, yafashe icyemezo cyo kujurira. Bisabye imyaka ibiri yose ngo iki kirego kigarurwe imbere y’ubucamanza.”
Kuva mu 1995 Padiri Munyeshyaka arebwa n’ikirego kimushinja uruhare muru Jenoside yakorewe abatutsi muri Paruwasi ya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, mu rubanza rumaze igihe kirekire ugereranyije n’izindi zirebana na jenoside yakorewe abatutsi.
Impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka, zigaragaza ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, hamwe na Gen. Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.
Zigaragaza kandi uburyo Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri segiteri ya Rugenge.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bugitangaza umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Munyeshyaka, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yarawamaganye, isaba abacamanza b’u Bufaransa kutita kuri ubwo busabe ariko ntibyitabwaho.
Kugeza ubu u Bufaransa bumaze kuburanisha imanza eshatu zonyine, urwarangiye rukaba ari rumwe rwa Pascal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25 muri Nyakanga umwaka ushize.
Abandi babiri aribo Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burundu ariko barajurira, bigateganywa ko ubujurire bwabo buzumvwa hagati ya tariki 17 Mata na 6 Nyakanga 2018.
Ngenzi w’imyaka 59 na Barahira w’imyaka 66 basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo mu yahoze ari Perefegitura Kibungo, bashinjwa kuba ku isonga rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Kabarondo muri Mata 1994.
CPCR ivuga ko urubanza rwa Munyeshyaka rumaze imyaka myinshi, ku buryo nta kabuza uyu musaseridoti ukorera ubutumwa bwe muri paruwasi ya Gisors yagera imbere y’urukiko kuko ibyaha aregwa bikomeye kandi imiryango y’inzirakarengane ikeneye ubutabera.
Iyi mpuzamiryango ivuga ko hari amadosiye menshi agitegerereje ku meza y’abacamanza akeneye gukurikiranwa, ndetse itegereje igisubizo cya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku ibaruwa yamwandikiye imusaba kugira icyo akora mu kwihutisha imanza zirebana na Jenoside yakorewe abatutsi.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka yambaraga gisilikare mugihe cya Jenoside