Urukiko Nyafurika rurengera Ubutabera n’Uburenganzira bwa Muntu (African Court on Human and Peoples’ Rights) rukorera Arusha muri Tanzania, rwatangiye kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Ingabire Victoire ku gifungo cy’imyaka 15 yahanishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda.
Ni urubanza rwaburanishijwe n’inteko y’abacamanza barindwi kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017, Leta y’u Rwanda idahagarariwe kuko yambuye ububasha uru rukiko.
Ababuranira Ingabire Victoire ni Me Gatera Gashabana na Caroline Buisman ukomoka mu Buholandi; babwiye urukiko ko mu nkiko z’u Rwanda uburenganzira bw’umukiriya wabo butubahirijwe, cyane cyane mu birebana no kumuha uburenganzira bwo kwiregura.
Uyu Caroline Buisman ni Umunyamategeko w’Umuholandi. Muri Gicurasi 2016, Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda cyamusabye kuva mu gihugu, nyuma y’uko yagerageje kwinjira muri Gereza Nkuru ya Kigali ngo abonane na Ingabire kandi nta ruhushya abifitiye.
Aba bunganizi bombi bavuze ko abaje gushinja Ingabire babikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bari babihatiwe. Ikindi ni uko ngo bamukatiye bahereye ku mategeko yashyizweho nyuma y’uko afatwa ndetse mu isomwa ry’urubanza akaba yarasomewe ibyaha bitandukanye n’ibyo yaregwaga.
Me Gashabana yabwiye urukiko ko umukiriya we yafashwe akamaranwa amezi atandatu mu gihe nibura akwiye kuba yaramenyeshejwe ibyaha aregwa mu minsi itanu, mu minsi irindwi akaba yagejejwe imbere y’umucamanza ariko ibyo byose ngo ntibyakurikijwe ndetse ngo yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko no mu ibanga rikomeye.
Umucamanza yamubajije igihe urubanza rwatangiriye n’igihe rwarangiriye, maze Me Gashabana asubiza ko rwatangiye tariki ya 5 Nzeli 2011 rukarangira kuya 30 Ukwakira mu 2012 naho mu rukiko rw’ikirenga ubujurire busomwa kuya 13 Ukuboza 2012.
Yavuze ko ubwo hasomwaga imyanzuro ijyanye n’ubujurire, bagerageje gutanga ibimenyetso bishinjura umukiriya ku byaha by’ubugambanyi ariko ngo urukiko rukabitesha agaciro.
Ikindi kandi ngo amategeko yakoreshejwe mu bujurire yari mashya, nta handi yari yarigeze akoreshwa mu iburanisha ryari ryarabanje. Byiyongera ku cyaha cyo gukwiza ibihuha nacyo kuko ngo cyari gishya.
Umwanzuro kuri uru rubanza uteganyijwe mu gihe kitarenze amezi atatu mu gihe, Urukiko rwa Afurika rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu rwatakaje ubushobozi bwo kuburanisha ibibazo byerekeye uburenganzira bwa muntu hagati y’u Rwanda n’abandi bantu, nyuma y’aho rwemereye uwakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside kurutangamo ikirego.
Muri 2013 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano n’urwo rukiko ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano cyaje nyuma y’uko hari uwahamijwe ibyaha bya Jenoside agahunga, nyuma akayagenderaho agahabwa umwanya n’Urukiko nk’Umunyarwanda wahutarijwe uburenganzira bwe.
Stanley Safari
Uyu yitwa Stanley Safari ndetse yahamijwe ibyaha bya Jenoside aza guhunga. Mu mwaka wa 2009 uyu wahoze ari umusenateri yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano nayo n’urukiko rwa Gacaca rwo mu Karere ka Huye, akatirwa gufungwa burundu.
Mu itangazo ryohererejwe urukiko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yavuze ko mu masezerano yo mu 2013, u Rwanda rwasinye hatarimo guha umwanya cyangwa kwakira ikirego cy’uwahamijwe ibyaha bya Jenoside cyangwa uwahunze kubera byo.
Ingabire Victoire
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ubwo yavugaga ku mpamvu zo kwikura muri aya masezerano, yagize ati “Impamvu ni uko byagaragaye ko hari abahamwa n’ibyaha bya Jenoside, cyangwa abahunze ubutabera bitwaza ariya masezerano bagahabwa umwanya mu rukiko ngo uburenganzira bwabo burengerwe, twanzuye ko asubirwamo kugirango akoreshwe icyo agamije.”
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye
Source: Igihe.com