Ku wa 21 Mata, ikigo gitangaza amakuru atandukanye ku bisikare, GFP(Global Fire Power) cyasohoye urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye. Nk’uko bisanzwe, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya bikomeza kuyobora, na ho Misiri(Egypt) iza ku mwanya wa mbere muri Afurika.
Umuntu ashobora kwibaza ati “ese ni iki iki kigo kigenderaho gishyira ibihugu kuri uru rutonde?” Si ubwinshi bw’intwaro igisirikare gifite, ahubwo n’ubushobozi intwaro zifite n’iyo zaba nkeya. Ibihugu biri muri NATO cyangwa OTAN na byo bihabwa amahirwe yo kugaragara muri uru rutonde. Burya aho igihugu giherereye na ho hagiha amahirwe. Urugero: Igihugu kiri ku mugabane wa Amerika cyangwa i Burayi. Impamvu ni uko iyi migabane yombi izwiho imbaraga mu nzego zitandukanye.
Igihugu gifite abaturage benshi na cyo hari amanota gihabwa, akagihesha amahirwe yo kugaragara. Urugero ni Ubuhinde bufite miliyari isaga y’abaturage. Impamvu ni nyinshi ariko iyo twakongeraho y’ingenzi ni ukuba igihugu kiri ku rwego rwo hejuru mu bukungu.
Ibi ni ibihugu 20 biyoboye uru rutonde:
Ku isi
- USA
- Uburusiya
- Ubushinwa
- Ubuhinde
- Ubufaransa
- Ubwongereza
- Koreya y’Epfo
- Ubuyapani
- Turkiya
- Ubudage
- Ubutaliyani
- Misiri
- Irani
- Brazil
- Indonesia
- Israel
- Pakisitani
- Koreya ya Ruguru
- Esipanye
- Vietnam
Afurika
1.Misiri
2.Algeria
3.Afurika y’Epfo
4.Nigeriya
5.Angola
6.Ethiopiya
7.Morocco
9.Libya
10.RDC
11.Tunisia
12.Zimbabwe
13.Zambia
14.Kenya
15.Uganda
16.Tchad
17.Tanzaniya
18.Sudani y’Epfo
19.Botswana
20.Ghana
Intareyakanwa
Ko u Rwanda ntarubona bite? rwagiye he?