• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

Editorial 27 Sep 2016 POLITIKI

Ubwo habaga ikiganirompaka hagati y’abakandida Donald Trump w’ishyaka ry’aba-Republicans na Madamu Hillary Clinton uhagarariye ishyaka ry’aba -Democrates mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baranzwe no guterana amagambo aho bamwe bagaragaza ko Trump yarushijwe muri iki kiganiro.

Muri iki kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ku wa 26 Nzeri 2016, kikibanda ku bucuruzi, irondaruhu n’ibijyanye n’imisoro, aba bakandida bombi baranzwe no gushinjanya amakosa aho Hillary Cliton yashinje mugenzi we Donald Trump kunyereza imisoro ya Leta, kurangwa n’irondaruhu ndetse n’ivangura, naho Trump akavuga ko Clinton nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu ndetse ko yanaranzwe no kumena amabanga y’igihugu.

Ku bijyanye n’imisoro, Trump yireguye avuga ko atigeze anyereza imisoro nk’uko Clinton abivuga bitewe n’uko ngo yakorewe igenzura ntirigire ikibi rigaragaza, avuga ko anabishatse yazashyira hanze inyandiko zibishimangira.

Gusa yavuze ko izi nyandiko azemera kuzishyira ahagaragara mu gihe Clinton na we azaba yagaragaje ubutumwa bwa email 33,000 bwazimangatanyijwe mu gihe hakorwaga iperereza ku butumwa yagiye yohereza akoresheje email ye bwite mu rwego rwo kumena amabanga y’igihugu.

Clinton yasubije Trump ko nta kwisobanura ku makosa yabaye, ariko ashimangira ko yabifatiye ingamba nk’uko BBC yabitangaje.

Clinton kandi yanenze Trump ukomeje gusa n’umusuzugura amubwira ko adashoboye kuyobora igihugu, amubwira ko ubwo yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasuye ibihugu 112 kandi ko muri icyo gihe Donald Trump atigeze agaragaza ko Clinton nta bushobozi afite bwo kuyobora.

Clinton kandi yashinje mugenzi we kurangwa n’irondaruhu aho yise abagore ingurube, imbwa n’ibindi ndetse akanibasira bikomeye abirabura barimo na Perezida Barack Obama yavuze ko atari umunyamerika yewe ngo akaba atari n’umuyobozi we.

Trump yabishimangiye agira ati” Ndemeranya nawe ku kintu kimwe, ikibazo cy’ingutu Isi ifite ni intwaro z’ubumara, intwaro za kirimbuzi. Ntabwo ari ugushyuha ku Isi nk’uko ubitekereza cyangwa uko Perezida wawe abitekereza.”

Nyuma y’iki kiganiro, Trump yaje kubazwa niba koko atemera Obama nka Perezida we arangije asubiza ko ari Perezida w’abantu bose.

Rwakomeje kubura gica hagati y’aba bakandida bombi, maze Lester Holt wari uyoboye icyo kiganiro asaba Trump wasaga n’uwatandukiriye kugaruka mu murongo maze abasaba kureka guterana amagambo ahubwo bakarasa ku ntego.

Ibi bisa n’ibitakiriwe neza n’abo ku ruhande rwa Trump kuko umuvugizi we Boris Epsheteyn, yavuze ko Holt yakunze guca mu ijambo Trump ubwo yabaga ari kuvuga.

The Guardian yo itangaza ko Donald Trump yakunze kurangwa no kwirwanaho muri icyo kiganiro aho gusubiza neza ibibazo yabaga abajijwe, aho yakunze kugenda anyuranya amagambo mu byo yavugaga bitandukanye na mugenzi we Clinton.

Iki kiganirompaka ni cyo kibimburiye ibindi bigera kuri bitatu bikorwa n’ababa bahanganiye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Amerika, mbere y’uko amatora ny’irizina akorwa.

-4162.jpg

Amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe tariki ya 8 Ugushyingo 2016.

2016-09-27
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo

Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo

Editorial 29 May 2017
Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Editorial 18 Nov 2019
Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo

Editorial 02 Jul 2017
Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Editorial 11 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki 30 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhango
Mu Rwanda

Tariki 30 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhango

Editorial 30 May 2018
Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 30 Aug 2016
Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Editorial 26 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru