• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Editorial 21 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru yizewe ava mu bihugu bahungiyemo aravuga ko  ubu  abajenosideri kabombo, barimo Agatha Kanziga, Gen Maj  Aloys Ntiwiragabo, Col Phénéas Munyarugarama, Lt Col Augustin Rwamanywa, Marcel Sebatware n’abandi ba ruharwa, bahahamutse, bikanga ukuboko k’ubutabera. Umwirabura wese babonye bamwitiranya n’ Umunyarwanda uje kubasubioza I Rwanda.

Byageze n’aho baraga imitungo ababakomokaho, kuko bumva igihe icyo aricyo cyose batabwa muri yombi. Ubwoba bwarushijeho kubataha ubwo Felisiyani Kabuga yacakirwaga, Paul Rusesabagina yibonye mu Rwagasabo, Gen Mudacumura aguye Igihugu igicuri. Ni bya bindi ngo nta mutekano w’umunyacyaha, n’iyo yaba yumva akingiwe ikibaba n’ ibikomerezwa, umutima mutindi ntumuha gutuza. Nta mahoro na mba, amahano bakoze ahora abashinja. Agatha kanziga we ngo baherutse gutesha agiye kwiyahura.Abajenosideri isi izabaha isomo.

Nubwo hari abamaze kugera aho bibwira ko ari kure hashoboka, isi yaranze ibabana nto. Bikanga buri kanya bari I Mageragere cyangwa I Mpanga. Bahora basega impamba, kuko batazi umunsi n’isaha. Babunza akarago, ntaho barara kabiri, ni nka Gahini amaze kwica mwene se, Abeli.  Abakirushya iminsi bo bahisemo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bajijisha amahanga, ngo bucye kabiri. Imizindaro yabo  nka Judi Rever, umugore utagira kirazira, n’ umugome  Fillip Reyntjens utasinzira adasize uRwanda icyasha, bararushywa n’ ubusa, nyir’ umuzingo niwe uzi uburemere bwawo.

Abajenosideri bazi ubukana bw’ibyaha bakoze. Abana b’ interahamwe bibumbiye mu kishwe JAMBO Asbl bararwana intambara idashoboka yo gutagatifuza amashitani, bakibagirwa ko amaraso asama. Barahomera iyonkeje , kuko aho barwanaho bo bazi neza icyo umuhanga yahanuye, ati:” Tout se paie ici bàs”.Ibyo wakoze byose ku isi, uzabyishyurwa utarahava.

Dore noneho n’ibyaha muranabyongera nk’aho ibyo musanganywe byo biboroheye. Keretse rero niba kujya mu mitwe y’iterabwoba,FDLR n’iyindi idasiba kubamarisha, mwarabonye ariyo nzira yihuse yo guha Imana icyiru, ariko kwiyahura nabyo ni icyaha! Bajenosideri mbabwire, ibigarasha birabashuka ngo muhuje ibibazo, ariko byo nta Jenoside inajejetaho.

Kayumba Nyamwasa, David Himbara, Théogène Rusangwa n’ibindi bisambo bizaregwa kutanyurwa, ubugambanyi n’ubusahiranda, ariko mwe  mwahemukiye  n’abo mubyara, kuko mwabasize ikimwaro bazasazana. Isi nimuyimarishe ibirenge, ariko  usiga ikikwirukaho,ntusiga ikikwirukamo. Amaherezo y’inzira….?Muri bakuru mwiyuzurize.

2021-01-21
Editorial

IZINDI NKURU

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Editorial 01 Feb 2022
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Editorial 09 Oct 2019
Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Editorial 07 Oct 2021
Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Editorial 24 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB
Mu Mahanga

Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Editorial 13 Oct 2016
Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Editorial 08 Jun 2018
Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha  no kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Amakuru

Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Editorial 07 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru