Undi munyarwanda yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda aho yaramaze amezi icyenda akorerwa iyicarubozo n’inzego z’iperereza mu Bugande, yagaragarijwe itangazamakuru uburyo yanogowemo inzara z’amaguru, agakubitwa umubiri wose mu mugongo n’ibindi bice by’umubiri, afite n’inkovu mu mutwe aho yatewe cy’imbunda, avuga ko bamuhataga ibibazo ubutitsa kugira ngo avuge niba ari intasi y’u Rwanda, na we abatsembera ko ibyo bamukekaho atari byo.
Uwo mugabo witwa Hakorimana Venant Musoni akaba afite umugore n’abana babiri, bakaba batuye muri Amerika, uwo mugabo akaba afite inkomoko ye mu Rwanda, akaba yahoze akorera umuryango mpuzamahanga witwa Save The Children, aho kandi yahoze akorera mu inkambi ya Kisoro na Kamwenge mu Uburengerazuba bwa Uganda, avuga ko yari ashinzwe uburezi, ari naho yabonye amafaranga abasha kwiyubakira inzu muri icyo igihugu cya Uganda n’ibindi bikorwa biteza imbere umuryango we.
Mu gihe yari kuri Hotel ngo mu gihe yari ategereje ifunguro ngo yumvise abantu bakomanga agira ngo n’abakozi ba Hoteli bamuzaniye ibiryo, abakinguriye ngo yatunguwe no kubona abantu bane bambaye imyenda ya gisivile ariko bafite imbunda, umwe muri bo ngo yahise amukubita ikibuno cy’imbunda mu mutwe amaraso atangira kuvirirana, nanone bahita bamupfuka mu maso, bagenda bamukubita kugeza ubwo bamugezaga mu Mujyi wa Kampala, batangira kumuhata ibibazo n’iyicarubozo.
Mu bibazo ngo bagiye bamuhata n’abantu batandukanye ngo bamubazaga niba ari umusirikari cyangwa akorana n’inzego zishinzwe ubutasi mu Rwanda, akomeza abatsembera ko yakoreraga umuryango mpuzamahanga ndetse abaha n’aho bashobora kubaza amakuru, kugira ngo bishyirire amatsiko, ariko ntabwo babyemeye ngo bakomeje kumutoteza, kimwe n’abandi banyarwanda bagera hafi 40 ariko ngo baje kubafungira ahantu hatandukanye.
Yagize ati ‘‘nk’umugabo witwa Nerson Mugabo twari dufunganywe mugenzi wanjye w’umunyarwanda we nta n’ubwo bigeze bamushyikiriza ubutabera, kuko yitumaga aho ari bamuvunye amaguru n’umugongo’’.
Kuri icyo kibazo yasabye Leta y’u Rwanda ko yakora ibishoboka byose bakabasha gushyira ijwi ryabo hejuru hashoboka, harimo n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bwa muntu, kugira ngo bamagane iyo yicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda, kuko yavuze ko nubwo we yaje kugirirwa ubuntu agafungurwa ko hakiri n’abandi bakimeze nabi hirya no hino mu hantu hafungiwe mu bwihisho mu inzego zishinzwe iperereza.
Hakorimana Venant Musoni wamaze amezi 9 arengaho kuko yafunzwe mu mwaka ushize wa 2018, akaza gushyikirizwa ubutabera ku wa 25 Werurwe 2019 aho yaregwaga icyaha cyo kwinjira muri icyo gihugu, mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gutura atabiherewe uburenganzira, ababwira ko yanyuze ku mupaka byemewe n’amategeko kandi ko igihe cyose yakoreye muri icyo gihugu yari abifitiye uburenganzira.
Yaje guhamwa n’icyaha n’urukiko ko yabaye muri icyo gihugu bitemewe n’amategeko ko agomba gufungwa imyaka 2 cyangwa se akaba yatanga amafaranga miliyoni 1 y’amashiringi ya Uganda, yandikiye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ariko ntabwo urwo rwandiko barutanze bararugumanye, nibwo ngo yaje kubonana n’inshuti ye ku bwo amahirwe mu gihe kirekire yari amaze, arayamwishyurira, amuha ayo mafaranga arayatanga baramurekura ku wa 24 Mata 2019.
Kugira ngo agere mu Rwanda ngo yagiye kuri ambasade y’u Rwanda iri Kampala, baza kumuha amafaranga ya ticket yaje kumugeza mu Rwanda, aho asaba ko Abanyarwanda bagenzi be bagifungiye mu ma kasho atandukanye hirya no hino muri icyo gihugu ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo na bo barenganurwe kuko barengana.
N’ikiniga cyinshi avuga ko inzu ye iherereye muri icyo gihugu ko nta bubasha agifite bwo kuba yabona amafaranga yayo, avuga kandi ko yatswe amafaranga amadolari ibihumbi 11, ibihumbi 5 bya ama euro, bamutwara tel mobile 2 ariko baje kumusubiza imwe, bamutwara laptop, ibyangombwa by’u Rwanda ndetse n’ibyo yari yarahawe muri icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.