• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Venant Musoni wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Venant Musoni wakorewe  iyicarubozo muri Uganda, aratabariza  bagenzi be 40 bari mu makasho ko bakorerwa ubuvugizi

Editorial 30 Apr 2019 ITOHOZA

Undi munyarwanda yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda aho yaramaze amezi icyenda akorerwa iyicarubozo n’inzego z’iperereza mu Bugande, yagaragarijwe itangazamakuru uburyo yanogowemo inzara z’amaguru, agakubitwa umubiri wose mu mugongo n’ibindi bice by’umubiri, afite n’inkovu mu mutwe aho yatewe cy’imbunda, avuga ko bamuhataga ibibazo ubutitsa kugira ngo avuge niba ari intasi y’u Rwanda, na we abatsembera ko ibyo bamukekaho atari byo.

Uwo mugabo witwa Hakorimana Venant Musoni akaba afite umugore n’abana babiri, bakaba batuye muri Amerika, uwo mugabo akaba afite inkomoko ye mu Rwanda, akaba yahoze akorera umuryango mpuzamahanga witwa Save The Children, aho kandi yahoze akorera mu inkambi ya Kisoro na Kamwenge mu Uburengerazuba bwa Uganda, avuga ko yari ashinzwe uburezi, ari naho yabonye amafaranga abasha kwiyubakira inzu muri icyo igihugu cya Uganda n’ibindi bikorwa biteza imbere umuryango we.

Mu gihe yari kuri Hotel ngo mu gihe yari ategereje ifunguro ngo yumvise abantu bakomanga agira ngo n’abakozi ba Hoteli bamuzaniye ibiryo, abakinguriye ngo yatunguwe no kubona abantu bane bambaye imyenda ya gisivile ariko bafite imbunda, umwe muri bo ngo yahise amukubita ikibuno cy’imbunda mu mutwe amaraso atangira kuvirirana, nanone bahita bamupfuka mu maso, bagenda bamukubita kugeza ubwo bamugezaga mu Mujyi wa Kampala, batangira kumuhata ibibazo n’iyicarubozo.

Mu bibazo ngo bagiye bamuhata n’abantu batandukanye ngo bamubazaga niba ari umusirikari cyangwa akorana n’inzego zishinzwe ubutasi mu Rwanda, akomeza abatsembera ko yakoreraga umuryango mpuzamahanga ndetse abaha n’aho bashobora kubaza amakuru, kugira ngo bishyirire amatsiko, ariko ntabwo babyemeye ngo bakomeje kumutoteza, kimwe n’abandi banyarwanda bagera hafi 40 ariko ngo baje kubafungira ahantu hatandukanye.

Yagize ati ‘‘nk’umugabo witwa Nerson Mugabo twari dufunganywe mugenzi wanjye w’umunyarwanda we nta n’ubwo bigeze bamushyikiriza ubutabera, kuko yitumaga aho ari bamuvunye amaguru n’umugongo’’.

Kuri icyo kibazo yasabye Leta y’u Rwanda ko yakora ibishoboka byose bakabasha gushyira ijwi ryabo hejuru hashoboka, harimo n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bwa muntu, kugira ngo bamagane iyo yicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda, kuko yavuze ko nubwo we yaje kugirirwa ubuntu agafungurwa ko hakiri n’abandi bakimeze nabi hirya no hino mu hantu hafungiwe mu bwihisho mu inzego zishinzwe iperereza.

Hakorimana Venant Musoni wamaze amezi 9 arengaho kuko yafunzwe mu mwaka ushize wa 2018, akaza gushyikirizwa ubutabera ku wa 25 Werurwe 2019 aho yaregwaga icyaha cyo kwinjira muri icyo gihugu, mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no gutura atabiherewe uburenganzira, ababwira ko yanyuze ku mupaka byemewe n’amategeko kandi ko igihe cyose yakoreye muri icyo gihugu yari abifitiye uburenganzira.

Yaje guhamwa n’icyaha n’urukiko ko yabaye muri icyo gihugu bitemewe n’amategeko ko agomba gufungwa imyaka 2 cyangwa se akaba yatanga amafaranga miliyoni 1 y’amashiringi ya Uganda, yandikiye Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ariko ntabwo urwo rwandiko barutanze bararugumanye, nibwo ngo yaje kubonana n’inshuti ye ku bwo amahirwe mu gihe kirekire yari amaze, arayamwishyurira, amuha ayo mafaranga arayatanga baramurekura ku wa 24 Mata 2019.

Kugira ngo agere mu Rwanda ngo yagiye kuri ambasade y’u Rwanda iri Kampala, baza kumuha amafaranga ya ticket yaje kumugeza mu Rwanda, aho asaba ko Abanyarwanda bagenzi be bagifungiye mu ma kasho atandukanye hirya no hino muri icyo gihugu ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo na bo barenganurwe kuko barengana.

N’ikiniga cyinshi avuga ko inzu ye iherereye muri icyo gihugu ko nta bubasha agifite bwo kuba yabona amafaranga yayo, avuga kandi ko yatswe amafaranga amadolari ibihumbi 11, ibihumbi 5 bya ama euro, bamutwara tel mobile 2 ariko baje kumusubiza imwe, bamutwara laptop, ibyangombwa by’u Rwanda ndetse n’ibyo yari yarahawe muri icyo gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.

2019-04-30
Editorial

IZINDI NKURU

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 01 Jun 2016
“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

“Abashimuta kandi bakica abantu bari iruhande rwa Museveni” Umushakashatsi Yusuf Serunkuma

Editorial 12 Sep 2019
Umuriro watse hagati ya Parfine na Safi,  nyuma y’iminsi itatu gusa  Safi ashyingiranwe na Niyonizera Judith. [ VIDEO ]

Umuriro watse hagati ya Parfine na Safi, nyuma y’iminsi itatu gusa Safi ashyingiranwe na Niyonizera Judith. [ VIDEO ]

Editorial 04 Oct 2017
Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa  21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa 21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Editorial 02 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Editorial 16 Apr 2019
Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Amakuru

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Editorial 12 Jun 2021
Iby’Umunyamakuru  Ndahayo Obed  wahunze Igihugu byamenyekanye
ITOHOZA

Iby’Umunyamakuru Ndahayo Obed wahunze Igihugu byamenyekanye

Editorial 05 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru