Hari ku munsi w’ejo n’ijoro ubwo umwicanyi ruharwa Venant Rutunga yagezwaga mu gihugu cy’u Rwanda kugirango akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari ikigo gishinzwe ubuhinzi (ISAR-Rubona).
Venant Rutunga kandi umaze imyaka 27 yihishahisha ubutabera yabarizwaga mu ishyaka FDU-Inkingi ryashinzwe na Ingabire Victoire hakaba habarizwamo n’abandi bicanyi bihisha inyuma ya Politiki. Rutunga kandi azwi ku mbuga nkoranyambaga aho yiyitaga Kota Venant aho yakwirakwizaga inyandiko zikubiyemo urwango kandi zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikigo cya ISAR cyabaga gifite amashami menshi, Venant Rutunga yari akuriye ishami ryo mu majyepfo. Rutunga yafashwe ku busabe bw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda afatwa n’inzego z’umutekano muri Werurwe 2019.
Nkuko abarokotse Jenoside mu cyahoze ari ISAR Rubona, interahamwe zari ziyobowe na Venant Rutunga ndetse na Charles Ndereyehe Ntahobatuye. Aba bombi ninabo bazanye abajandarume babakuye I Butare kuko Abatutsi muri ISAR Rubona bari bagerageje kwirwanaho.
Rutunga abaye umujenosideri wa gatatu woherejwe n’igihugu cy’Ubuolandi, mbere habanje koherezwa Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye. Urubanza rwa Mugimba rurakomeje mu gihe Iyamuremye we yakatiwe imyaka 25.
Ubuholandi kandi bwaciriye imanza Joseph Mbambara wakatiwe gufungwa burundu muri 2011 na Yvonne Basebya Ntacyobatabara waguye muri gereza.
Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko u Rwanda rwohereje impapuro zo guta muri yombi abajenosideri bihishe muri iki gihugubagera kuri 18
Tugarutse ku mwicanyi Ndereyehe wari ukuriye Venant Rutunga, ni umuntu wize cyane bityo amashuri ye atuma abasha gucengeza umugambi wa Jenoside. Abamuzi neza akirangiza amashuri ari umukuru w’umushinga OVAPAM bibuka uburyo yari intagondwa yanga Abatutsi.
Iyo hari umututsi wabyaraga bavugaga ko inyenzi nshyashya yavutse. Kandi aha byari mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kwibohora. Mu Kwakira 1990, Ndereyehe yafungishije bamwe mubari abakozi be abita ibyitso bamwe baricwa.
Kubera amashuri n’ubugome bwo kwanga Abatutsi, Ndereyehe yayoboye indi mishanga itandukanye yazamuwe mu ntera ayobora indi mishanga ikomeye harimo umushinga wa Crete Zaire- Nil muri Musebeya mu cyahoze ari Gikongoro.
Ahantu hose Ndereyehe yanyuze yahasanze abandi bahezanguni b’Abahutu nka Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisozi, Denis Kamodoka wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Kitabi na Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA. Aba bose bakaba bari ku ruhembe rwa Jenoside mu majyepfo n’iburengerazuba.
Hari ibimenyetso byerekana ko ubwo Ndereyehe Charles yari Umukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi k’ubworozi (ISAR Songa) mu gihe cya Jenoside ariwe watangaga amabwiriza, aho yemereraga Interahamwe amafaranga zabaga zishe Abatutsi benshi.
Yategetse ko ko 20% by’umushahara w’abakozi ba ISAR yakatwa agafasha mu mugambi wa Jenoside. Ibi byarakozwe ndetse bibera urugero ahandi nabo barabikora bityo Ndereyehe ashimwa nk’umuntu watumye GUKORA (kwica abatutsi) byihutishwa.
Igihe Leta yakoze Jenoside yahungiraga mu cyahoze ari Zaire, Ndereyehe nawe yajyanye nayo. Kubera ibigwi bye muri Jenoside, Ndereyehe ari mu bashinze RDR (Rally for Democracy in Rwanda), ikaba ari guverinoma y’abatabazi yari ihinduye izina ariko tariki ya 25 Werurwe 1995 RDR yahinduye inyito yitwa Return of the Refugees and Democracy in Rwanda mu nama yari iyobowe na Gen Bizimungu.
Mu bari kumwe na Ndereyehe harimo abari abasirikari bakuru harimo Lt Col Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze ndetse na Gen Bizimungu wari uyiyoboye. Nigute umusivile yari kwitabira iyi nama yo kurwego rwo hejuru? Ni uko bari bari bahuje gahunda yo gutera u Rwanda bakarangiza Jenoside bari baratangiye. Undi musiviri wari muri RDR ni Ingabire Victoire ufite nyina witwa Therese Dusabe wakoze Jenoside mu cyahoze ari Butamwa aho yari umukuru w’ikigo nderabuzima. Kugirango batagaragara muruhando mpuzamahanga, abasirikari bakuru bashyize mu maboko ya RDR uwitwa Ndereye na Ingabire nyuma ihinduka FDLR naho Ingabire na Ndereyehe bayita FDU Inkingi.
Nkuko byagiye ahagaragara mu myaka yashize mu bitero byakozwe na RUD Urunana byagaragaye ko bafatanyije na FDU Inkingi. Naho uwahoze ari umunyamabanga mukuru wayo akaba n’inshuti ya Ndereyehe ariwe Joseph Mugenzi yafashwe n’inzego z;umutekano mu Buholandi.