• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Editorial 27 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Hari ku munsi w’ejo n’ijoro ubwo umwicanyi ruharwa Venant Rutunga yagezwaga mu gihugu cy’u Rwanda kugirango akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari ikigo gishinzwe ubuhinzi (ISAR-Rubona).

Venant Rutunga kandi umaze imyaka 27 yihishahisha ubutabera yabarizwaga mu ishyaka FDU-Inkingi ryashinzwe na Ingabire Victoire hakaba habarizwamo n’abandi bicanyi bihisha inyuma ya Politiki. Rutunga kandi azwi ku mbuga nkoranyambaga aho yiyitaga Kota Venant aho yakwirakwizaga inyandiko zikubiyemo urwango kandi zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikigo cya ISAR cyabaga gifite amashami menshi, Venant Rutunga yari akuriye ishami ryo mu majyepfo. Rutunga yafashwe ku busabe bw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda afatwa n’inzego z’umutekano muri Werurwe 2019.

Nkuko abarokotse Jenoside mu cyahoze ari ISAR Rubona, interahamwe zari ziyobowe na Venant Rutunga ndetse na Charles Ndereyehe Ntahobatuye. Aba bombi ninabo bazanye abajandarume babakuye I Butare kuko Abatutsi muri ISAR Rubona bari bagerageje kwirwanaho.

Rutunga abaye umujenosideri wa gatatu woherejwe n’igihugu cy’Ubuolandi, mbere habanje koherezwa Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye. Urubanza rwa Mugimba rurakomeje mu gihe Iyamuremye we yakatiwe imyaka 25.

Ubuholandi kandi bwaciriye imanza Joseph Mbambara wakatiwe gufungwa burundu muri 2011 na Yvonne Basebya Ntacyobatabara waguye muri gereza.

Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko u Rwanda rwohereje impapuro zo guta muri yombi abajenosideri bihishe muri iki gihugubagera kuri 18

Tugarutse ku mwicanyi Ndereyehe wari ukuriye Venant Rutunga, ni umuntu wize cyane bityo amashuri ye atuma abasha gucengeza umugambi wa Jenoside. Abamuzi neza akirangiza amashuri ari umukuru w’umushinga OVAPAM bibuka uburyo yari intagondwa yanga Abatutsi.

Iyo hari umututsi wabyaraga bavugaga ko inyenzi nshyashya yavutse. Kandi aha byari mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kwibohora. Mu Kwakira 1990, Ndereyehe yafungishije bamwe mubari abakozi be abita ibyitso bamwe baricwa.

Kubera amashuri n’ubugome bwo kwanga Abatutsi, Ndereyehe yayoboye indi mishanga itandukanye yazamuwe mu ntera ayobora indi mishanga ikomeye harimo umushinga wa Crete Zaire- Nil muri Musebeya mu cyahoze ari Gikongoro.

Ahantu hose Ndereyehe yanyuze yahasanze abandi bahezanguni b’Abahutu nka Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gisozi, Denis Kamodoka wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Kitabi na Marcel Sebatware wayoboraga CIMERWA. Aba bose bakaba bari ku ruhembe rwa Jenoside mu majyepfo n’iburengerazuba.

Hari ibimenyetso byerekana ko ubwo Ndereyehe Charles yari Umukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi k’ubworozi (ISAR Songa) mu gihe cya Jenoside ariwe watangaga amabwiriza, aho yemereraga Interahamwe amafaranga zabaga zishe Abatutsi benshi.

Yategetse ko ko 20% by’umushahara w’abakozi ba ISAR yakatwa agafasha mu mugambi wa Jenoside. Ibi byarakozwe ndetse bibera urugero ahandi nabo barabikora bityo Ndereyehe ashimwa nk’umuntu watumye GUKORA (kwica abatutsi) byihutishwa.

Igihe Leta yakoze Jenoside yahungiraga mu cyahoze ari Zaire, Ndereyehe nawe yajyanye nayo. Kubera ibigwi bye muri Jenoside, Ndereyehe ari mu bashinze RDR (Rally for Democracy in Rwanda), ikaba ari guverinoma y’abatabazi yari ihinduye izina ariko tariki ya 25 Werurwe 1995 RDR yahinduye inyito yitwa Return of the Refugees and Democracy in Rwanda mu nama yari iyobowe na Gen Bizimungu.

Mu bari kumwe na Ndereyehe harimo abari abasirikari bakuru harimo Lt Col Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Major Aloys Ntabakuze ndetse na Gen Bizimungu wari uyiyoboye. Nigute umusivile yari kwitabira iyi nama yo kurwego rwo hejuru? Ni uko bari bari bahuje gahunda yo gutera u Rwanda bakarangiza Jenoside bari baratangiye. Undi musiviri wari muri RDR ni Ingabire Victoire ufite nyina witwa Therese Dusabe wakoze Jenoside mu cyahoze ari Butamwa aho yari umukuru w’ikigo nderabuzima. Kugirango batagaragara muruhando mpuzamahanga, abasirikari bakuru bashyize mu maboko ya RDR uwitwa Ndereye na Ingabire nyuma ihinduka FDLR naho Ingabire na Ndereyehe bayita FDU Inkingi.

Nkuko byagiye ahagaragara mu myaka yashize mu bitero byakozwe na RUD Urunana byagaragaye ko bafatanyije na FDU Inkingi. Naho uwahoze ari umunyamabanga mukuru wayo akaba n’inshuti ya Ndereyehe ariwe Joseph Mugenzi yafashwe n’inzego z;umutekano mu Buholandi.

2021-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Editorial 13 Jul 2021
Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe

Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe

Editorial 21 Sep 2016
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero

Editorial 16 Aug 2021
Uganda: Igipolisi cyafunze  ibiro  by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Uganda: Igipolisi cyafunze ibiro by’ ikinyamakuru Red Pepper nyuma yo gutangaza amabanga ya leta

Editorial 21 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda utumye Museveni agiye kwirukana Abanyarwanda muri Uganda nk’uko Obote yabikoze muri [19 82]
INKURU NYAMUKURU

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda utumye Museveni agiye kwirukana Abanyarwanda muri Uganda nk’uko Obote yabikoze muri [19 82]

Editorial 22 Nov 2018
Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege
HIRYA NO HINO

Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege

Editorial 31 Aug 2018
Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Editorial 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru