Ambasaderi w’u Rwanda ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Vincent Karega, abona ko ari ibisanzwe kuba imyigaragambyo yamagana igihugu cye yateguwe mu minsi ishize ikabera imbere y’Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa. Ni Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika.
Ati: “Iyo nza kuba Umunyekongo, nanjye nayikora. Nakoze urugendo rwo kwigaragambya mu 1994 kurwanya ambasade y’Ubufaransa i Pretoria twamagana ibikorwa by’Ubufaransa harimo na turquoise byabangamiraga FPR gukomeza kubohora igihugu no guhagarika Jenoside(…) Uburakari bwabo nijye babwerekezaho kuko mpagarariye u Rwanda iwabo muri Kongo. Ariko ndatuje kuko nzi ko ari amakuru mahimbano adafite ishingiro “.
Ikindi “M23 ntabwo ari u Rwanda. Ntabwo M23 irengera inyungu z’u Rwanda (…) Kuba Abanyekongo bavuga ihohoterwa ariko bakazanamo u Rwanda nta shingiro bifite kuko u Rwanda ruramutse rubangamiwe rufite ingabo zarwo ntizazuyaza kurengera inyungu z’igihugu cy’u Rwanda ntabwo byagombera kwihisha mu mwambaro wa M23 kandi rukabigeraho rutihishahisha”.
“Kuva amakimbirane aherutse kuba hagati ya FARDC na M23, imyigaragambyo myinshi yateguwe n’imiryango itegamiye kuri leta n’amashyaka ya politiki isaba guhagarika umubano w’ububanyi bw’ibihugu byombi. Abigaragambyaga basaba cyane cyane kwirukana ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa” Vincent Karega.
Kongera kwisuganya kwa M23 byononnye cyane umubano w’ububanyi n’amahanga hagati ya Kinshasa na Kigali, ariko, gusa wari wateye intambwe nziza k’ ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi cyane cyane kubera ubufatanye bw’ingabo za Kongo FARDC na FDLR.