• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame azitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde

Perezida Kagame azitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde

Ubwanditsi 06 Jan 2017 Mu Mahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azitabira Ubutumire bw’igihugu cy’Ubuhinde guhera ku wa 09-12 Mutarama 2017, Biteganyijwe ko perezida Kagame azajyana n’itsinda ry’abarwiyemezamirimo bo mu Rwanda ku butumire bwa minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi watumiye u Rwanda mu nama ku bukungu izaba ibera muri iki gihugu

Iyi nama izitabirwa n’abashoramari batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’isi, ni andi mahirwe ku Rwanda kuko umukuru w’igihugu azabona umwanya wo kuganira n’aba bashoramari akabereka amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda ku buryo byitezwe ko nyuma y’iyi nama u Rwanda rushobora kuzunguka abashoramari b’abanyamahanga benshi.

-5259.jpg

Abikorera b’Abanyarwanda bazaherekeza Perezida Kagame

Mu kwezi kwa cumi banki y’isi yashyize ahagaragara igipimo kizwi nka doing business Report aho u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri ku korohereza abashoramari muri Afurika n’amanota 69.8% nyuma y’Ibirwa bya Maurice byagize 72%.

Muri iyi nama kandi biteganyijwe ko perezida Kagame azagirana ibiganiro by’akazi na minisitiri w’intebe w’Ubuhinde bizabera mu mujyi wa Gandhinagar uherereye mu burengerazuba bw’Ubuhinde.

Iyi nama umukuru w’igihugu azitabira izaba ibaye ku nshuro ya munani, izaba ifite insanganyamatsiko “Ubukungu burambye n’iterambere ry’abaturage”“Sustainable Economic and Social Development.”

Muri iyi nama higwa ku bintu bitandukanye birebana n’ubukungu, kwerekana ahaba hari amahirwe mu ishoramari, gusinyana amasezerano hagati y’ibihugu cyangwa hagati ya barwiyemezamirimo batandukanye.

Umubano w’u Rwanda n’Ubuhinde mu bukungu umaze gushing imizi, mu Rwanda hamaze kugera ibikorwa bitandukanye by’Abahinde birimo ubucuruzi ndetse by’umwihariko Abashoramari b’Abahinde nibo bubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabugogo rutanga megawati 28 rwuzuye rutwaye miliyoni z’Amadorali y’Amerika 108.

-5258.jpg

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame aganira na Hri Pranab Mukherjee w’Ubuhinde muri 2014

2017-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

UBUHAMYA: Yamaze iminsi 4 mu ijuru aragaruka, ibyo yiboneyeyo n’amaso ye birenze ibyo abari ku isi batekereza

UBUHAMYA: Yamaze iminsi 4 mu ijuru aragaruka, ibyo yiboneyeyo n’amaso ye birenze ibyo abari ku isi batekereza

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Umugande wakekwagaho kwica murumuna we agahungira mu Rwanda yasubijwe iwabo

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka 3 ka Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroon

Ubwanditsi 05 Oct 2023
Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Ubwanditsi 19 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017
IMIKINO

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Burundi: Agathon Rwasa araburira Abarundi bazatora ‘Yego’ mu matora ya kamarampaka
POLITIKI

Burundi: Agathon Rwasa araburira Abarundi bazatora ‘Yego’ mu matora ya kamarampaka

Ubwanditsi 10 May 2018
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15
Amakuru

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Ubwanditsi 15 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru