Gacinya Denis, Visi Perezida wa Rayon Sports akaba na rwiyemezamirimo, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri ku busabe bwa Parike.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Gacinya Denis yemejwe na ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu.
Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Parike ntiyitaba telefone ye igendanwa.
Muri Nzeli 2017, Gacinya Denis usanzwe ari rwiyemezamirimo yitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) hamwe n’abayobozi b’Akarere ka Gatsibo ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta ryagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2015/16.
Muri iyo raporo, Abadepite basanze Akarere ka Gatsibo karahaye isoko Gacinya, muri iryo soko hagakoreshwa ibiciro bidasanzwe.
Iri soko ryari iryo gushyira umuriro ku ishuri ryo mu Murenge wa Kabarore n’ amatara ku mihanda yo muri ako karere.
Raporo y’Umugenzuzi mukuru yagaragaje ko ipoto imwe y’igiti yaguzwe 2,600,000 Frw naho Cash power (mubazi y’umuriro) ikagurwa 3,800, 000 Frw.
Abadepite bavuze ko sosiyete ya Gacinya hari n’ahandi yahabwaga amasoko ntirangize ibikorwa ahandi ikayamburwa nko mu karere ka Rusizi na Nyanza.
Nyirurugo JMV ukuriye ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bijyanye n’ubukungu mu bushinjacyaha bukuru yabwiye Abadepite ko bari baramubuze mu gihe aba basabaga ko yatabwa muri yombi.
Muri Nyamagabe, sosiyete ya Gacinya Denis ngo yari yatsindiye isoko rya miliyoni 97 FRW aza kwishyurwa miliyoni 197 FRW.