Diamond Platimuz ubu wabaye icyamamare kera si ko yahoze ndetse yaciye mu buzima bugoye cyane mbere y’uko agera ku cyo yashakaga harimo kwiba umubyeyi ndetse no kuba umuzunguzayi mu mihanda ya Tanzaniya.
Diamond yanyuze mu buzima bugoye
Diamond wakuriye mu mihana ubu araririmba ishimwe
Diamond Platinumz yibye nyina kugirango akore indirimbo ye ya mbere
Nasib Abdul Juma Uzwi ku izina rya Diamond Platnumz (izina turi bukoreshe cyane) akaba yaravukiye i dar es salaam muri tanzania mu gace kitwa tandale taliki 2 ukwakira 1989 kuri ubu akaba afite imyaka 28 y’amavuko.
Mu buzima busanzwe Diamond akaba avuka mu muryango w’abana batatu aribo Romeo abdul Jones, Esma Platnumz nawe wa gatatu akaba asigaranye umubyeyi we umwe ariwe nyina umubyara witwa Sanura Kassim.
Diamond akaba yarakuriye mu muryango utifashije aho we n’abavandimwe be na mama wabo biberaga kwa sekuru kubera ibibazo nyina yari afitanye na se bityo bafata iya mbere baramuhunga.
Diamond akunda gusabana n’incuti ze cyane aho akunda gukora ibirori iwe mu rugo agatumira incuti ze bagasabana ndetse avuga ko ari cyo kintu kimushimisha cyane hanze y’umuziki.
Nubwo hari benshi bakeka ko uyu muhanzi yaba ari umwiyemezi bitewe n’uko bamubona ibi bihabanye cyane n’uko uyu musore ateye kuko mu buzima busanzwe acisha macye.
Nk’ibindi byamamare byinshi Diamond azwiho kuba yarakundanye n’abakobwa benshi barimo Penny , miss Wema sepetu, Zari hassan barikumwe ubu n’abandi.
Duhereye kuri Wema Sepetu wabaye nyampinga wa tanzania muri 2006 akaba yaragiranye ibihe byiza by’urukundo na Diamond dore ko bakundanye igihe kinini ndetse rimwe barashwanaga ubundi bakongera bagasubirana.
Nyuma Bombi baje gutandukana ku mpamvu zitashyizwe ahagaragara gusa bemeza ko babyumvikanyeho kugirango buri wese abashe gukora neza akazi ke haba kuri Wema Sepetu ndetse no ku ruhande rwa Diamond, gusa nyuma baje kongera gukozanyaho Wema Sepetu atangariza itangazamakuru ko Diamond atabyara ibintu byababaje uyu muhanzi cyane nawe ahita ashyira hanze uyu mukobwa ko yamuteye inda akayikuramo incuro nyinshi bituma kuri ubu basigaye barebana nk’injangwe n’imbeba.
Tugiye kuri Penny we bakaba barakundanye igihe gito ubwo Diamond yari yashwanye na Wema Sepetu ku nshuro ya mbere n’ubwo batarambanye cyane bitewe n’uko baje gusanga bafitanye isano Penny akaba yarakundwaga na nyina wa diamond cyane ndetse akaba yarifuzaga ko ariwe wazamubera umukazana.
Nyuma yo kumenya ko bafite icyo bapfana baje guhagarika iby’urukundo rwabo ndetse basaba imbabazi umuryango nyuma kubera ko banaryamanye batazi ko bafite icyo bapfana bahita bahagarika n’urukundo rwabo.
Mu mpera za 2014 ni bwo Diamond yatangiye gukundana na Zari Hassan nawe wari umaze iminsi micye atandukanye n’umugabo we Ivan Ssemwanga ahita amusimbuza Diamond, kubera uburyo bose ari ibyamamare urukundo rwa Diamond na Zari bombi batangira kuvugwa mu itangazamakuru bavugwa ku bintu bitandukanye gusa bakomeza kubyirengagiza barushaho gukundana ndetse banabyarana umwana wabo w’umukobwa bise Tiffah Dangote waje asanga abandi bana 3 Zari yabyaranye na Ivan Semwanga. Nyuma baje kubyara undi mwana w’umuhungu ubu bakaba bafitanye abana 2.
Tugiye mu buzima bw’umuziki Diamond akaba yarakuze akunda umuziki no kubyina cyane gusa bitewe nuko yavukiye mu muryango utishoboye byaramugoye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri 2006 ni bwo yatangiye gukora ibintu bitandukanye birimbo ubucuruzi bw’imyenda izwi nka caguwa , gufotora n’ibindi gusa ntibyamuhira kugeza ubwo yibye umukufi wa zahabu wa mama we kugirango abone amafaranga yo gukora indirimbo ye ya mbere.
N’ubwo indirimbo ye ya mbere itigeze imenyekana muri 2009 ni bwo Diamond yahuye na Msafiri Peter wemeye kumutera inkunga mu bikorwa bye bya muzika ahita akora indirimbo ye yatumye atangira kumenyekana yitwa ’Nenda Kamwambie’ ivuga ku nkuru mpamo yamubayeho aho umukobwa yamubenze kubera ubukene.
Nyuma yo kubona umuterankunga Diamond yahise ashyira hanze album yise Kamwambie muri 2010 atangira gukundwa cyane muri tanzania ndetse bamwe mu bahanzi bari bakomeye icyo gihe batangira kumutinya barimo alikiba, Mr blue n’abandi.
Nyuma ya 2010 Diamond yakoze indi album yise lala salama yagiye hanze muri 2012 bituma ahita yigaranzura alikiba kubera uburyo indirimbo ziri kuri iyi album zakunzwe cyane aha twavuga nka lala salama, nataka kulewa , nataka kesho n’izindi.
Muri uyu mwaka kandi Diamond yabashije kwegukana ibihembo byinshi muri Kilimanjaro awards birimo best male artist, best song of year n’ibindi.
Nyuma Mu mwaka wa 2014 ni bwo Diamond yakoranye indirimbo Number one remix na Davido yamubereye urufunguzo rwo kwigaragaza ku rwego mpuza mahanga ndetse bimuha amahirwe yo gutumirwa bwa mbere mu bihembo bya Mtv Awards.
Nyuma ya Number one Remix , Diamond akaba yarakoze izindi ndirimbo nka mdogo mdgo, naseema nawe, ntampata wapi n’izindi byatumye yigaragaza ku ruhando mpuza mahanga ndetse atsindira ibihembo byinshi nka Mtv Wordwide act, MTv african Act n’ibindi byinshi.