Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu izina ry’abakomoka ku miryango yabishwe na Perezida Habyarimana rigashyirwaho umukono na Albert Bizindoli uhagarariye iyo miryango, bamaganye amagambo y’agashinyaguro yavuzwe na Yozefu Matata ataka Habyarimana ko yari umunyamahoro kandi ko yafashe ubutegetsi mu mahoro, bizwi neza ko yisasiye imbaga y’abantu cyane cyane abanyapolitiki n’abacuruzi bakomokaga mu cyitwaga Gitarama.
Ibyo Jozefu Matata yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Gaspard Musabyimana kuri Radiyo ye Inkingi ikorera kuri Internet aho yagize ati “….Perezida Habyarimana wenda wavugako yakoresheje intwaro ariko nta ntambara yabaye, ni ukuvuga ko ubutegetsi bwe bwaranzwe n’amahoro kuko na kudeta yayikoze mu mahoro ngirango hapfuye abantu bake, uretse abantu baje kugwa muri za gereza nyuma b’abanya Gitarama…”
Muri iryo tangazo Bizindoli arakomeza agira ati ‘’Byaradutangaje kandi biratubabaza, ni ryari umuntu nkawe yaje kwiyumvisha ko urupfu iyicarubozo by’abanyapolitiki, abasirikare, n’abandi bose baguye muri Gereza za Ruhengeli na Gisenyi nyuma ya kudeta, ari akantu gato kadakwiye guhabwa agaciro? Ese abishingira kuki”?
Matata utaka Habyarimana, yihisha mu gicucu cyuko ngo ari umuntu uharanira uburenganzira bwa Muntu nyamara agamije gukwirakwiza ibitekerezo bye bwite bishingiye ku rwango no gihakana Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yo gutangaza ibi, abakomoka muri iyo miryango bariye karungu amakuru agera kuri Rushyashya nuko Matata ari gushaka inzira yanyuzamo agasaba imbabazi.
Ubwo Perezida Habyarimana yafataga ubutegetsi ku ngufu muri 1973, Abatutsi benshi barishwe abandi birukanwa mu mashuri no mu kazi, kuko icyuho cyabonekaga bahitaga bicwa, ndetse no mubo yitaga abanyenduga bakomokaga mu majyepfo abandi abafungira muri Gereza ya Ruhengeli; abenshi barishwe nuko mu mwaka wa 1985 atangaza ko abafunzwe bose bapfuye.
Abiciwe imiryango muri 1973 bari mu bihugu by’iburayi bateguye ibikorwa bitandukanye byo kwibuka ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zabo, ariko abo bita abakiga bagize uruhare mu iyicwa ryabo ntibabyishimira. Abenshi mu banyapolitiki bishwe bari hagati y’imyaka 26 na 40.
Ibi Matata yavuze byo kweza Habyarimana n’agatsiko ke, ni ibyiyongera mu byaha akora buri munsi bigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Uruhare Leta ya Habyarimana yagize ntawe utaruzi dore ko Leta ye yatangiriye mu maraso isoreza mu maraso. Kimwe n’Abatutsi bishwe guhera 1959 kugeza 1973, imiryango yabo hamwe niya banyapolitiki ntabwo yari yemewe kuvuga iby’urupfu rwabo naho ubutabera abo baregaga nibo baregeraga.