Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya- Brésil, Jonathan Rafael da Silva, inabona ibyangombwa bya FIFA bimwemeza nk’umukinnyi wabo ariko FERWAFA ntiramuha icyangombwa kimwemerera gutangira gukina.
Iki kibazo cyatumye abayobozi ba Rayon Sports bayobowe na Paul Muvunyi bazindukira ku biro by’iri shyirahamwe ariko bataha amara masa.
Ku wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018 nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ‘FIFA’ yemeje ko ikipe ya Sousa Esporte Clube yo muri Brésil igurishije Jonathan Rafael da Silva muri Rayon Sports yo mu Rwanda.
Byabaye nyuma y’iminsi itatu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga rifunguye tariki 7 Ukuboza 2018 rikazafungwa tariki 21 Ukuboza 2018.
Abayobozi ba Rayon Sports bandikiye FERWAFA bayisaba icyangombwa (License) cyemerera uyu rutahizamu w’imyaka 27 guhita atangira gukina ku buryo akoreshwa ku mukino bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018.
Bategereje igisubizo baraheba bituma bafata umwanzuro wo kujya ku cyicaro cya FERWAFA ari itsinda ry’abayobozi bane bayobowe n’Umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi, Umwungirije Muhirwa Frédéric, umunyamategeko Me Zitoni n’ushinzwe gukurikirana ibyo kugura abakinnyi bashya Nkubana Adrien.
Aba bayobozi bageze ku cyicaro cy’iri shyirahamwe i Remera saa 10:20 bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa FERWAFA buyobowe na Sekamana Jean Damascène bimara hafi amasaha abiri kuko basohotse mu biro bye saa 12:12 nta gisubizo bahawe ku kibazo cyabazanye.
Byatumye umunyamategeko wa Rayon Sports yemeza ko abona FERWAFA ikomeje kwica amategeko nkana.
Me Zitoni Pierre Claver yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Twaje kuganira na FERWAFA ku kibazo cy’umukinnyi wacu ufite ibyangombwa byuzuye ariko bo banga kuduha uburenganzira bwo gutangira kumukinisha.”
“Tumaranye nabo amasaha ariko nta tegeko bashoboye kutwereka rimubuza kubona ‘License’. Bashatse kuvuga ko hari amategeko avuga ko abakinnyi bongerwa ku rutonde mu mikino yo kwishuyura ariko si cyo FIFA iteganya kuko hashyizweho amatariki yabyo kandi niyo turimo, ni hagati ya tariki 7 na 21 Ukuboza.”
Aba bayobozi basabwe gusohoka mu biro by’iri shyirahamwe bagategerereza iminota 30 hanze hagaterana inama y’abakozi ba FERWAFA bakiga ku mategeko agenga ibyo kugura no kugurisha abakinnyi.
Iyo minota yashize ntacyo barageraho kuko ubwo abahagarariye Rayon Sports basubiraga kubaza bongeye kubasaba indi saha bitashimishije Paul Muvunyi n’abamwungirije bafata umwanzuro wo kwitahira nta gisubizo bahawe.
Me Zitoni Pierre Claver yakomeje avuga ko ibiri kubabaho batabyita akarengane.
Ati “Turi abanyamuryango ba FERWAFA sintekereza ko baturenganya ku bushake. Ariko na none twayobewe impamvu bakomeje kudusiragiza kuko nta mpamvu baduha nta n’itegeko batwereka rishyigikira umwanzuro wo kudatanga ibyangombwa ku mukinnyi wacu.”
IGIHE yagerageje kuvugisha abayobozi ba FERWAFA ariko ntibemera kuvugisha abanyamakuru kuri iki kibazo kitarafatirwa umwanzuro.
Ibi bibaye mu gihe habura amasaha make ngo Rayon Sports ikine na APR FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda ubera kuri stade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.