Leta ya Zambia yatangiye guha impunzi z’Abanyarwanda ibyangombwa by’agateganyo bizemerera gutura. Biteganyijwe ko ibyangombwa bya burundu bizemerera gutura nk’abenegihugu zizabihabwa mu gihe cy’imyaka itatu.
Impunzi z’Abanyarwanda zibarirwa mu bihumbi bisaga bine, abo Zambia imaze guha ibyo byangombwa bararenga gato igihumbi na magana ane.
Ubwo BBC dukesha iyi nkuru yaganiraga na Abdon Mawere, ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Leta ya Zambia, yatangaje ko bafashe iki cyemezo nyuma yaho baboneye ko izi mpunzi zikeneye kugira uburengenzira busesuye ku mitungo yazo zifite.
Yagize ati “Ku ikubitiro abantu 1468 bahoze ari impunzi z’Abanyarwanda nibo twahaye impushya zo gutura by’agateganyo, tukaba twiteguye guha iki cyemezo abagera ku bihumbi bine muri bo, ibi turizera ko bizafasha abahoze ari mpunzi z’Abanyarwanda kubona impapuro zibemerera gutura mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko,…”.
Akomeza avuga ko nyuma yo gutakaza uburenganzira bwo kwitwa impunzi, ko nta cyangombwa na kimwe zagiraga kiziranga cyatuma zikomeza ibikorwa byazo.
Mawere avuga ko intego yabo ari uguha ibyangombwa abahoze ari impunzi bose b’Abanyarwanda, ati “Nibyo rwose, intego yacu ni uguha ibyangombwa abahoze ari impunzi z’Abanyarwanda bose kugirango babashe kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye, birimo n’iby’ubukungu, kugira ngo babashe guteganyiriza ubuzima bwabo bw’ejo, kuko mu myaka itatu yari ishize bari bafite ikibazo cyo kutagira uruhare mu bikorwa bitandukanye kuko nta byangombwa bari bafite”.
Nyuma y’imyaka itatu nibwo izi mpunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia zizahabwa ubwenegihugu.
Mawere ati “ni ikibazo gikomeye, n’impunzi ubwazo zakomeje kubaza, ariko iyo urebye ibibazo bahuye nabyo ku mpunzi za kera ku birebana no kubona ibyangombwa, wabona ko umugambi wacu ari uwo kubakura mu gihirahiro barimo kuko Guverinoma itifuzaga ko yakomeza kugira abantu batagira ibibaranga ku butaka bwayo,… turizera ko tuzumvikana na buri wese tukabaha icyemezo gihoraho cyo gutura, kuko uru ruhushya rwo gutura ni intambwe ya mbere iganisha ku kubaha ubwenegihugu”.
Kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2018, nibwo hatangiye gushyirwa mu bikorwa icyemezo cya HCR cyo gukuriraho ubuhunzi impunzi z’Abanyarwanda zahunze u Rwanda hagati y’umwaka wa 1959 na 1998.
Leta ya Zimbabwe itangaza ko abahoze ari impunzi z’Abanyarwanda n’abakiri impunzi ko babarirwa mu 5700, abasaga 1500 bakaba bagifite uburenganzira bwo kwitwa zo.