• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi

Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi

Editorial 18 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabiriye inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverimoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) i Lusaka muri Zambia.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga, muri Gicurasi nibwo yimuriwe muri Zambia mu gihe u Burundi bwari bumaze igihe mu myiteguro kuko byari bizwi ko aribwo buzayakira ariko bihinduka ku munota wa nyuma.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Lusaka ku wa 17 Nyakanga 2018, ahagarariye Perezida Kagame muri iyi nama iri kubera ku cyicaro cy’Ubunyamabanga bukuru bwa COMESA.

COMESA ni umuryango ugizwe n’ibihugu 19 watangiye mu 1994 ariko u Rwanda rwinjiyemo mu 2004.

Ibyo bihugu ni u Burundi, Ibirwa bya Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Ibirwa bya Seychelles, Sudani, Swaziland, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.

Inama ya 20 ibereye muri Zambia, yagiye yimurirwa amatariki kubera impamvu z’imyiteguro yawo itaragenze neza.

Inama yari iteganyijwe mu 2017 yigizwa inyuma ishyirwa muri Gashyantare 2018 kuko nta bikorwa remezo bihagije byari byakaboneka i Bujumbura, iza kongera ishyirwa muri Mata nabwo ntiyaba ishyirwa muri Nyakanga 2018.

2018-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Editorial 25 Jun 2018
Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19

Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19

Editorial 26 Mar 2020
Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano

Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano

Editorial 21 Mar 2019
Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Editorial 21 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023
Amakuru

Police FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports mu makipe yiyongereye amahirwe yo kurenga 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Editorial 02 Mar 2023
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025
Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano
Mu Mahanga

Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Editorial 10 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru