Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabiriye inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverimoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) i Lusaka muri Zambia.
Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga, muri Gicurasi nibwo yimuriwe muri Zambia mu gihe u Burundi bwari bumaze igihe mu myiteguro kuko byari bizwi ko aribwo buzayakira ariko bihinduka ku munota wa nyuma.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Lusaka ku wa 17 Nyakanga 2018, ahagarariye Perezida Kagame muri iyi nama iri kubera ku cyicaro cy’Ubunyamabanga bukuru bwa COMESA.
COMESA ni umuryango ugizwe n’ibihugu 19 watangiye mu 1994 ariko u Rwanda rwinjiyemo mu 2004.
Ibyo bihugu ni u Burundi, Ibirwa bya Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Ibirwa bya Seychelles, Sudani, Swaziland, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.
Inama ya 20 ibereye muri Zambia, yagiye yimurirwa amatariki kubera impamvu z’imyiteguro yawo itaragenze neza.
Inama yari iteganyijwe mu 2017 yigizwa inyuma ishyirwa muri Gashyantare 2018 kuko nta bikorwa remezo bihagije byari byakaboneka i Bujumbura, iza kongera ishyirwa muri Mata nabwo ntiyaba ishyirwa muri Nyakanga 2018.