Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yaraye ashyizeho abaminisitiri bazamufasha mu buyobozi bw’inzibacyuho aherutse kurahirira, Muribo harimo Gen Sibusiso Moyo watangarije kuri Televiziyo y’igihugu ko ingabo ziyemeje gukurikirana abo yise inkozi z’ibibi zabibaga umwuka mubi mu gihugu. Yamushinze ububanyi n’amahanga.
Mnnangagwa kandi yagaruye bamwe mu bo Mugabe yari yaravanye ku butegetsi barimo Patrick Chanamas wahawe kuyobora Minisiteri y’imari.
Uwari usanzwe ayobora ingabo zirwanira mu kirere Gen Perence Shiri yamushinze kuyobora Minisiteri y’ubuhinzi no kwita ku mashyamba.
Mnangagwa yarahiriye kuzayobora Zimbabwe ku wa Gatanu ushize nyuma yo gutahuka ava muri Africa y’epfo aho yari yarahungiye nyuma yo kweguzwa n’uwahoze ari Perezida Robert Mugabe.
Nyuma y’iyeguzwa rye, ingabo za Zimbabwe zahise zinjira mu kibazo zitangaza ko zigiye gukurikirana abo zise ‘criminals’ batezaga akaduruvayo mu miyoborere y’igihugu.
Ku ikubitiro umufasha wa Mugabe ariwe Grace Ntombizodwa Mugabe byavugwaga ko ariwe nyirabayazana w’amacakubiri yavugwaga mu ishyaka ZANU-PF rya Mugabe na Mnangagwa akaba ari naryo riri ku butegetsi.
Ubwo yarahiraga Perezide Mnangagwa yabwiye abaturage be n’amahanga ko agiye kwihatira kuzahura ubukungu binyunze mu guteza imbere ishoramari no gutanga akazi mu rubyiruko.