• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»16 Kamena 1994, ​umunsi Abatutsi 2000 twakuwe muri st Paul n’Ingabo za RPF -Inkotanyi

16 Kamena 1994, ​umunsi Abatutsi 2000 twakuwe muri st Paul n’Ingabo za RPF -Inkotanyi

Ubwanditsi 21 Jun 2016 Mu Mahanga

Tariki ya 16 Kamena ni umunsi utazibagirana ku batutsi 2000 bari bahungiye muri Saint Paul i Kigali, ba​za ​gukurwa mu menyo ya rubamba​ mu gikorwa benshi bagereranya n’icyakozwe n’ingabo zidasanzwe za Isiraheri muri Uganda tariki 4 Nyakanga 1976​ kubwa Idi Amin Dada.

​Ku itariki ya 16 Kamena 1994 Inkotanyi zitwikiriye ijoro zituruka ku Gisozi zigana Saint Paul mu nzira itari nyabagendwa na mba kuko yari yuzuyemo za bariyeri zirinzwe n’Interahamwe ndetse n’Inzirabwoba. Umugambi wari ukurokora abantu 2000 bari barahungiye muri Saint Paul, kuko urupfu rwabageraga amajanja.

​Ubwo abasore b’Inkotanyi bagabaga iki gitero, hari hashize ibyumweru icyenda n’iminsi itandatu Jenoside itangiye, igihugu kiri gucura imiborogo, imirambo uyisanga hirya no hino mu mihanda no mu bihuru. Abari barahungiye muri Saint Paul hagati y’itariki ya 7 na 14 Mata, bagize amahirwe yo kuba hafi ya Padiri Celestin Hakizimana​ ​wabitangiye, abitaho mu buryo bwose bushoboka, umunsi ku munsi ashukisha Interahamwe amafaranga ngo zitinjira muri iki kigo.

​Padiri Celestin uherutse kugirwa​​ ​Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro​ yitwaye mu buryo ​b​u​tandukanye ​bikomeye ​n​a ​Padiri Wenceslas Munyeshyaka ​wari muri Paruwasi ya Sainte Famille​, we wahaye rugari Interahamwe zi​ki​ca abari bayihungiyemo.
​
​Padiri Celestin yari yaragize Saint Paul akarwa k’amahoro, gusa uko bwiraga, abahahungiye ntibabaga bizeye ko buza gucya kuko uko iminsi yahitaga indi igataha, ni ko Interahamwe zarushagaho gukaza umurego mu kureko imbaga, yewe n’ayo mafaranga bashukishwaga ntihashoboraga kuboneka ayo kubagabiza mu buryo buhoraho.

​Abageragezaga gusohoka muri Saint Paul, bageraga hanze bakicwa kuko Interahamwe zahoraga hafi aho zifite amalisiti yabo zigomba kwivugana.

​Inkotanyi zahagurutse ku Gisozi ​mu mugoroba wo ku itariki 16 Mata 1994 ahagana ​saa mbili, zigera kuri Saint Paul mu gicuku​.​

-3000.jpg

Umunyamakuru Burasa Jean Gualbert umwe mu barokowe n’Ingabo z’Inkotanyi muri st Paul

-2999.jpg

Ingabo za RPF-INKOTANYI

-2998.jpg

Gen. Charles Kayonga wari muri CND yagize uruhare rukomeye mu kubohora st Paul

-2996.jpg

Perezida Kagame n’Ingabo yari ayoboye ku Mulindi wa Byumba

-2997.jpg

Ingabo za RPF zimaze kubohoza umujyi wa Kigali, aho nimuri Quartie Mateus

Ibikorwa nyir’izina byo kurokora aba batutsi ​2000 ​byatangiye saa saba z’ijoro bigera saa kumi z’urukerera kuko bitari byoroshye dore ko abari bahungiye muri Saint Paul bari mu byumba bitatanye ndetse babanje gutinya ko ari Interahamwe zishaka kubica.

Inzira ​Inkotanyi​ zakoresheje ziba​rokora yaturutse ​Saint Paul​ ​bamanuka muri Rugenge​ bagera ​​Poids Lourds​, bambuka bagana ​Kacyiru​, banyura hafi ya ​UTEXRWA​ mbere yo guhinguka ​Kagugu​, nyuma berekeza ​Kabuye.​ Yari inzira ndende, igoranye, ariko umugambi w’Inkotanyi wo kurokora abo 2000 nta n’umwe uhasize ubuzima usohozwa amahoro.​

​Hari bamwe​ ​mu barokowe ​bakomere​keye muri urwo rugendo​ bajyanywe i Byumba bitabwaho mu gihe abandi bahungishijwe bajyanwa i Kabuga. Ni igikorwa cyakozwe n’abasirikare ​bake ariko baranzwe n’ubutwari bwo ku rwego rwo hejuru n’ubusanzwe bwarangaga Inkotanyi​.

Ku munsi wakurikiyeho, Interahamwe ziyobowe n​’uwari​ Perefe wa Kigali, Renzaho Tharcisse, zishe ​A​batutsi 100 bari bahungiye muri Paruwasi Sainte Famille mu kwihimura ku gikorwa cyo gutabara abari bahungiye muri Saint Paul.

Uwo munsi ni nabwo umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru, Rwanda Rushya, Andre Kameya yishwe ku itegeko rya Padiri Munyeshyaka
​ ubwe​.

-3001.jpg

Kameya Andreya wandikaga Ikinyamakuru RWANDA RUSHYA

​Irokorwa ry’abari bahungiye muri Saint Paul bagakurwa mu menyo ya rubamba, ni igikorwa gitanga ishusho ku butwari bw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibikorwa kandi bisa n’iki, ariko byari ​bigamije kurokora imiryango runaka yabaga ihigwa hirya no hino mu gihugu byakozwe n’izi ngabo amanywa n’ijoro muri icyo gihe cy’icuraburindi ntibibarika.

-2995.jpg

Abahungiye muri Saint Paul iyo bwiraga ntibabaga bizeye ko buza gucya

2016-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Burundi: Abantu 9 bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Burundi: Abantu 9 bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Ubwanditsi 20 May 2019
Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi

Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi

Ubwanditsi 16 Jun 2016
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Ubwanditsi 12 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga
Mu Mahanga

Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?
Amakuru

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Ubwanditsi 21 Dec 2023
Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund
UBUKUNGU

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Ubwanditsi 04 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru