Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF), Robert Bapfakurera arizeza kuzubaka ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga bitarenze mu 2020.
Bapfakurera yatorewe kuyobora PSF kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018, asimbuye Benjamin Gasamagera.
Yavuze ko azava ku mwanya yatorewe kandi amaze kunoza ubwumvikane na Leta mu by’imisoro no guteza imbere gahunda za Leta.
Yagize ati “Kubaka ahateguwe kubera imurikagurisha mpuzamahanga twese tugomba kubikora muri iyi manda itajya irenza imyaka itatu.”
Bapfakurera usanzwe ari nyiri Hotel Ubumwe Grand Hotel ni we wenyine wahataniye uwo mwanya kuko uwo bahatanaga, Francoise Mubiligi yakuyemo kandidatire.
Bapfakurera yatsindiye kuba Perezida w’Urugaga rw’Abikorera ku majwi y’abamutoye 137 mu bantu 151 bari bagize inteko itora.
Gasamagera wacuye igihe yavuze ko asize umushinga wo kubaka i Gahanga ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga ufite ibyangombwa waranokorewe gahunda.
Ati “Ubu hasigaye gushaka abashoramari bazashyira mu bikorwa uwo mushinga ufite agaciro ka miliyoni 45 z’amadolari ya Amerika.”
Uwatorewe Visi Perezida wa mbere wa PSF ni uwitwa Gishoma Eric nawe wahatanye wenyine, nyuma y’uko Uzamukunda Isabelle wari uhatanye nawe akuyemo kandidatire. Gishoma yatowe n’abantu 126 kuri 151 batoye.
Mushimiyimana Eugenie niwe watorewe kuba Visi Perezida wa kabiri wa PSF ku majwi 144 akaba yatsinze Ndungutse Jean Bosco bari bahatanye.
Komite iyobora Urugaga rw’Abikorera ihabwa guhagararira abashoramari bose bakorera mu Rwanda, ikabavuganira mu nzego za Leta no ku rwego mpuzamahanga.
Iyi Komite ihabwa manda y’imyaka itatu, ikaba ishobora kongera gutorwa indi nshuro imwe gusa.
Komite nshya ya PSF yahawe kandi gukomeza ubukangurambaga mu Banyarwanda, bwo guteza ibikorerwa mu Rwanda, kubaka inzego zifasha abikorera kwikemurira ibibazo hatabayeho kwitabaza Leta.
Komite icyuye igihe ya PSF ivuga ko yafashije mu ikurwaho ry’umusoro ku modoka zitwara abantu barenze 30, umusoro ku bicuruzwa byoherezwa hanze y’igihugu, ndetse ko hashyizweho itegeko rirengera umukoresha.
Iyi komite kandi ivuga ko abikorera bato bishyize hamwe bakora imishinga minini 85 ifite agaciro ka miliyari 155Frw, ndetse ko inyubako nyinshi nini mu Rwanda ari iz’Abanyarwanda.