• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya

U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya

Editorial 26 Nov 2017 POLITIKI

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 25 Ugushyingo 2017, Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi bifatanyije n’abandi banyafurika bahaba ndetse n’inshuti z’abazungu mu myigaragambyo ikaze yo kwamagana ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya.

Ni imyigaragambyo yahuriyemo abantu benshi b’Abanyafurika bakomoka mu bihugu byose n’inshuti z’Abanyaburayi n’ahandi.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Bubiligi dukesha Umunyarwanda, Rutayisire Boniface ubarizwa muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, avuga ko icyahwihwiswaga mbere y’uko iyi myigaragambyo iba, ari uko yashoboraga kuza kuvukamo imvururu kubera ibihe iki gihugu kirimo, ndetse ikaba ari imyigaragambyo yahuriyemo abantu bose harimo n’abasanzwe batavuga rumwe.

Icyaje kugaragara rero ngo n’uko wasangaga ahubwo buri munyafurika yiyumva nk’umuvandimwe w’undi, ahubwo ugasanga bose bafite ubukana bwo kwamagana ubucakara. Rutayisire aragira ati : « Buri wese icyo yavugaga ni uko yumvaga bidahagije ngo yerekane umuriro umuri mu mutima. »

Yakomeje agira ati : « Njye by’umwihariko muri iyi myigaragambyo nahavanye icyizere ko gushyira hamwe kw’Abanyafurika ndetse no kugirirana urukundo rwubaka ubumwe bw’Afurika n’Abanyafurika, igihe bahuje umugambi bishoboka.”

Ibi ngo bikaba bishimangirwa n’uko habaye gushaka gushotora ikivunge cy’abigaragambya ariko ukabona bose (kandi batari baziranye) bafatanye mu nda bagira bati : « Mugume hamwe mwe gutanga icyuho cy’abashotoranyi. »

Rutayisire Boniface

Biravugwa ko iyi myigaragambyo yaje kurangira neza ariko hakaba hari abapolisi benshi n’indege za kajugujugu hejuru ndetse n’ibimodoka birasa amazi mu rwego rwo gutatanya abantu. Bikomeza bivugwa ko ibintu byashatse kumera nabi ariko ubwenge, urukundo, ubumwe, n’ubwitonzi Abanyafurika bagaragaje byatumye birangira neza nta kibazo.

Boniface Rutayisire, Umunyarwanda ubarizwa muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi
Bwana Rutayisire Boniface yaboneyeho gushimira Leta y’u Rwanda kuba yarafashe iya mbere ikiyemeza gutabara aba Banyafurika bagurishwa bucakara muri Libya ikabwira Abanyafurika ko ibumva ndetse igafata iya mbere mu gukemura icyo kibazo ikiyemeza kwakira abo Banyafurika bari mu kaga muri Libya.

Ati : « Kwihesha agaciro si ibigambo ahubwo ni ibikorwa buri wese yibonera. Uyu muco tuwukomereho kandi tuwuteze imbere. »

Yakomeje ashimira umukuru w’igihugu n’abamufasha bose agira ati : « Murakoze. Murakoze kuko mubereye imfura Abanyarwanda twese kandi mubereye imfura Afurika n’Isi yose n’ikiremwamuntu muri rusange. »Kuwa 22 Ugushyingo 2017 nibwo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati : “Amateka y’u Rwanda yatumye Abanyarwanda benshi bamara imyaka myinshi batagira igihugu bita icyabo yatumye rwumva akababaro k’impunzi, abimukira n’abandi batagira ibihugu.”

Yongeyeho ko N’ubwo u Rwanda ari ruto, ruzabona aho rucumbikira bariya Banyafrica bagurishwa mu bucakara muri Libya.

2017-11-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Editorial 26 May 2025
Impamvu Umwami Kigeli adatahuka aracyarya amaturo ( reba Video )

Impamvu Umwami Kigeli adatahuka aracyarya amaturo ( reba Video )

Editorial 10 Jul 2016
Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi

Uganda: Lt Gen Andrew Gutti Uburanisha Gen Kayihura Ari Kuririra Mu Myotsi

Editorial 31 Aug 2018
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19

Editorial 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen.  Nzabamwita
Mu Rwanda

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Editorial 16 Mar 2016
Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho
POLITIKI

Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Editorial 03 Mar 2018
Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United
Amakuru

Amafoto – Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 2-0, As Kigali itsinda Gasogi United

Editorial 06 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru