Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje mu mpera z’iki cyumweru ko yiteguye kwakira uwa koreya ya Ruguru bakaganira bagamije kwiyunga no gukemura ikibazo cy’ibisasu bya kirimbuzi byakurikiwe no guterana amagambo hagati ya bo bimbi guhera mu mezi yashize.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko atangiye ingendo ku mugabane w’Aziya muri iki cyumweru gishize, aho yasuye igihugu cy’u Buyapani, ariko akaba anavuga ko ateganya no kugera mu bindi bihugu bitandukanye kuri uriya mugabane.
Mu kiganiro cyanyujijweho ku nshuro ya kabiri, perezida Trump yabwiye US TV ko yiteguye kwakira peezida Jong Un bakaganira ku kibazo cy’ibiturika byiganye mu mujyi wa Pyongyang.
Yagize ati “Nshobora kwicarana na we ku meza amwe tukaganira, sinzi niba ari ugukomera cyangwa integer ncye naba ngize, ariko icyo nzi neza ni uko kwicarana n’umuntu mukaganira atari ikintu kibi.”
“Ubwo rero, namufungurira amarembo aramutse abishatse ariko tuzareba bitewe n’uko iminsi izagenda yigira imbere.”
Aha perezida trump akaba yashakaga kumvikanisha ku nubwo yakwicarana na mugenzi we Kim Jong, ariko ko atari ibintu bya vuba aha ahubwo ko bizaterwa n’ikizaba kijya mbere mu minsi iza.
Perezida Trump yagiye ku mugabane w’Aziya n’ubushishozi bwinshi ku buryo indege ze ziri gucungira umutekano hafi ngo Koreya ya Ruguru idaca mu rihumye ikaba akohereza ibindi bisasu.
Amakimbirane no guterana amagambo hagati y’aba baperezida 2 b’igihangange, yatangiye ubwo perezida Trump yashakaga ko Koreya ya Ruguru yahagarika igerageza ry’ibitwaro bya kirimbuzi, dore ko hari n’ibyo yoherezaga mu kirere bikenda kugera ku butaka bw’Amerika.
Ni mu gihe perezida wa Koreya ya Ruguru e avuga ko ubuhangange n’icyubahiro by’igihugu cye abikesha kuba bakora ibitwaro rutura bishobora no kurimbura isi, bityo ko nta wugomba kuyihagarika ku mugambi wayo.
Aba baperezida baranzwe cyane no guterana amagambo harimo kuba perezida Trump yaravugaga ko Kim Jong ari umwana na ho we akavuga ko Trump afite utubazo two mu mutwe n’ibindi.
Kugeza ubu, hategerejwe kkurebwa uzafata iya mbere hagati y’ibi bihangange byombi, agashaka mugenzi we ngo baganire gusa Trump we akaba yamaze gutangaza ko yiteguye ibiganiro.