• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 06 Nov 2017 Amakuru

Abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwa kuri Banki ya Kigali, Ishami rya Buhanda mu Karere ka Ruhango bashyikirijwe ubushinjacyaha.

Ku mugoroba wo kuwa 24 Ukwakira 2017 nibwo abantu bitwaje intwaro binjiye muri iuyo banki iherereye mu Karere ka Ruhango, bica umwe mu bakozi bayo, abandi batatu barakomereka.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza, abakekwaho uruhare muri icyo gitero bashyikirizwa ubutabera.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Gumira Gilbert, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu barindwi batawe muri yombi kandi bamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Abajijwe niba mu bafashwe hari abemera ko baba barabigizemo uruhare, ACP Gumira yagize ati “Barindwi barafashwe ariko urumva ko ntabwo bahita babyemera.”

Banki ikimara kugabwaho igitero, inzego z’umutekano zahise zitabara ndetse zifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahumuriza abaturage.

Gumira yavuze ko umutekano muri ako gace ubu ucunzwe neza ndetse n’iryo shami rya BK ryari ryafunzwe ryongeye gufungura imiryango.

Umukozi wa BK witwa Muhawenimana Quesie w’imyaka 32 yarashwe n’abo bagizi ba nabi ahita ahasiga ubuzima, naho Umuyobozi w’iryo shami Sylvain Rubayita ; Alphonse Muhayimana umwungirije na Evariste Kagama wari umurinzi barakomereka bajyanwa mu bitaro.

2017-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Ubwanditsi 10 Oct 2022
Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2022
Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa  Rayon Sports

Ku bwumvikane bw’impande zombi, Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Oct 2023
Nyuma yo kugera muri Mali, Amavubi U23  yakoze imyitozo yoroheje yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri hashakwa itike ya CAN U23 ya 2023

Nyuma yo kugera muri Mali, Amavubi U23 yakoze imyitozo yoroheje yitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri hashakwa itike ya CAN U23 ya 2023

Ubwanditsi 26 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar
POLITIKI

Perezida Salva Kiir yemeye imikoranire myiza na mugenzi we Mashar

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira
Amakuru

Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira

RUSHYASHYA 15 Jun 2026
Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya
IMIKINO

Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya

Ubwanditsi 18 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru