• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Editorial 04 Nov 2017 Amakuru

Itsinda ry’abantu 25 baturutse mu bihugu bya Afurika bari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga aho barebera hamwe uko bateza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo basuye ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Kacyiru, aho baje kwirebera uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo mu gukumira kurwanya no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Aba bashyitsi bakigera ku Isange One Stop Center, bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Supt of Police (CSP) Lynder Nkuranga, ababwira amavu n’amavuko yacyo, anabatembereza mu byumba bikigize, ari nako basobanurirwa serivise zitangwa n’ iki kigo zirimo, guha uwakorewe ihohoterwa ubufasha mu by’ ubuvuzi, ubutabera ndetse n’ ubujyanama.

CSP Nkuranga yababwiye ko mu gihugu hose hamaze kugezwa ibigo nk’ibi 44, aho yavuze ati :”Ubufasha bwose buhabwa ugannye ibi bigo burimo abuhabwa ku buntu, kandi ikiza ni uko Serivisi zose akenera azibonera ahantu hamwe.”

Nyuma y’aho Tadesse Engida ukomoka muri Ethiopia yavuze ko intego y’urugendo rwabo ari ukwigira ku kigo Isange kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari ikigo kizwi ku Isi mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, akaba yagize ati :”U Rwanda ni igihugu cyamenyekanye ku Isi yose kubera imbaraga cyashyize mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Twamenye ko Ikigo Isange ari bumwe mu buryo u Rwanda rwashyizeho mu guhangana n’ibyo byaha no gufasha ababikorewe. Ni muri urwo rwego twaje kureba uko Isange ikora, bityo tuzavugane n’abayobozi b’ibihugu byacu barebe ko bashyiraho ibigo nk’ibi.”

Mugenzi we Rukiya Mohamed wo muri Sudani y’Epfo yavuze ati :”Tubonye ubushake bwo guhuriza hamwe inzego zose zishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bw’abayobozi b’u Rwanda, ubunararibonye dukuye mu Rwanda, butweretse ko gukorera hamwe kw’inzego zose byagize ingaruka nziza mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, kandi ibindi bihugu bya Afurika bifite byinshi byakwigira ku Rwanda”.

Mbere yaho mu gitondo, CSP Nkuranga yari yakiriye intumwa zo muri Polisi yo mu gihugu cya Suède nazo zasuye iki kigo, zari ziyobowe na Inspector, Thereza Skogbund Shokarabi.

Nawe yashimye uko Isange yita k’uwakorewe ihohoterwa aho yavuze ati :”Ibyo mbonye ni ingenzi cyane, biragaragara ko u Rwanda ruri ku isonga mu guteza imbere uburinganire n’ubutabera.”

Iki kigo (Isange) cyashyizweho muri 2010, ku bufasha bwa Nyakubahwa Madame wa Perezida, Jeanette Kagame, n’Ihuriro ry’Amashami y’Umuryango w’Abibimbye akorera mu Rwanda (One UN).

Isange itanga serivise z’ubutabazi mu rwego rwo kurinda uwahohotewe gutwara inda, imiti irinda ubwandu bwa SIDA, ubufasha mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ubundi buvuzi. Isange kandi yohereza mu bitaro bikuru iyo hakenewe ubuvuzi bwihariye, serivisi z’ubuganga bukenerwa mu maperereza, ubujyanye n’imyibarukire, ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, icumbi mu rwego rw’umutekano na serivise zo gusubiza abantu mu buzima busanzwe.

Muri raporo ya Global Gender Gap 2017 yasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ugushyingo, U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane ku Isi, n’uwa mbere muri Afurika mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore.

Source : RNP

2017-11-04
Editorial

IZINDI NKURU

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Editorial 31 May 2023
CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

Editorial 09 Mar 2021
Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Editorial 01 Dec 2020
INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Editorial 29 May 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru