Ku wa kane tariki ya 2 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya irimo amacumbi yubakiwe abapolisi mu rwego rwo kubahiriza gahunda za Leta n’icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda cyo guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi
Iyi nyubako iri ku Kacyiru yubatswe mu gihe cy’amezi 13, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 2, harimo n’ibikoresho birimo byatwaye asaga miliyoni 335 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga yose akaba yaragiye aturuka mu misanzu y’abapolisi b’u Rwanda babaga bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.
Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abapolisi 1,500, ikaba ifite igice gicumbikirwamo abapolisi b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore hakurikijwe ibyiciro by’amapeti yabo aribyo ; abofisiye bakuru, abofisiye bato n’abapolisi bato.
Ifitemo kandi ihahiro ry’abapolisi, igikoni n’ibikoresho byacyo bigezweho, aho abapolisi bafatira amafunguro, aho bakarabira n’aho bamesera n’ibindi bikoresho bigezweho abapolisi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako wari wanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police -IGP) Emmanuel K. Gasana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana,Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa George Rwigamba, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa Deputy Inspector General of Police -DCGP) Dan Munyuza n’abandi.
Minisitiri Busingye yavuze ko kubaka inyubako nk’iyi yo gufasha umubare munini w’abapolisi, bigakorwa mu gihe gito kandi ku giciro gito, ari ibyo gushimirwa kandi bikaba ari intambwe ikomeye itewe mu guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi no kunoza imikorere y’akazi kabo.
Yavuze ati :”Ni nde watekereza ko mu myaka 17 gusa, Polisi yacu yaba igeze aho igeze ubu ! Ariko kubera ubuyobozi bw’igihugu bushoboye kandi bureba kure dufite, ibyari inzozi biri guhinduka impamo, uru ni urugero rufatika.”
Minisitiri Busingye yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushyira mu bikorwa icyerekezo cy’umuyobozi mukuru w’igihugu cyo guteza imbere imibereho myiza y’abapolisi bakaba baranashyizeho ishami rishinzwe ubwubatsi muri Polisi y’u Rwanda, aho yavuze ko ari “ikigaragaza ko dushobora kugera kuri byinshi byisumbuyeho.”
Iyi nyubako ije isubiza ibibazo abapolisi benshi bakorera mu mujyi wa Kigali bari bafite, kuko izatuma amafaranga bakoreshaga bakodesha amazu hirya no hino bayakoresha ikindi cyo kubateza imbere, ndetse n’igihe bakoreshaga bajya cyangwa bajya ku kazi.
Izatuma kandi ibyo Polisi y’u Rwanda yatakazaga itwara cyangwa ivana abapolisi ku kazi bikoreshwa ibindi.
Minisitiri Busingye yavuze kandi ati :” Ibikorwa nk’ibi bizatuma Polisi y’u Rwanda irushaho gukora kinyamwuga, bitume muha umutekano usesuye abanyarwanda kuko nicyo buri gihe baba babategerejeho, kandi ibi bizagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Kugeza ubu, mu turere tumwe na tumwe hari aho abaturage ubwabo bubatse amacumbi y’abapolisi, Minisitiri Busingye akaba yashimiye uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, anasezeranya ko no mu turere amacumbi aboneye atarageramo azahagera.
Source : RNP