Imyaka myinshi irashize Koreya ya Ruguru irebana ay’ingwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’ibisasu bya kirimbuzi iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya gicura kikanagerageza, igikorwa gifatwa nk’icy’ubushotoranyi mu maso y’amahanga n’Umuryango w’Abibumbye.
Amerika nk’igihugu cy’igihangange, Perezida wayo aba afite ijambo rikomeye ku mwanzuro ushobora gufatwa wo gushyira iherezo ku kintu kidasanzwe cyabangamira umutekano w’abenegihugu.
Koreya ya Ruguru iyoborwa na Kim Jong-un umaze kugaragara nk’utavugirwamo, yakomeje ibikorwa byo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi birimo na Missile zishobora kwambukiranya imigabane, binateye impungenge benshi ko mu gihe cyageragezwa hashobora kuvuka intambara ya gatatu y’isi.
Urugamba rw’amagambo hagati y’ibihugu byombi rwakomeje gututumba ariko ku ngoma ya Trump rwafashe umurego. Ubwo Inteko Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yateranaga ku munsi wayo wa mbete, Perezida Trump, yatangaje ko igihugu cye gishobora gusenya burundu Koreya ya Ruguru, igihe cyose bizaba bibaye ngombwa ko cyirwanaho cyangwa se kirengera bamwe mu nkoramutima zacyo ; aya magambo Koreya yayagereranyije nko kumva imbwa imoka.
Perezida Trump yagaragaje ko abakuru b’igihugu batatu bamubanjirije barimo William Jefferson Clinton [Bill Clinton] ; George W. Bush na Barack Obama bajenjekeye Koreya ya Ruguru ikomeza kwisanzura mu mugambi wayo wo gucura no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.
Perezida Trump waranzwe n’udushya kuva yarahirira kuyobora Amerika, yavuze ko azarwana uru rugamba kugeza arutsinze nk’uko The Independent dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Yagize ati “Gukomeza kwigira beza imbere y’umuntu wijanditse mu gukora no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi ntibyigeze bitanga umusaruro mu myaka 25 ishize. Clinton yarananiwe, Bush arananirwa na Obama arananirwa ariko jye sinzananirwa.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo habagaho ihererekanyabubasha, Trump yaburiwe na Obama ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru mu mugambi wayo w’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi kigomba kuza ku ikubitiro mu byo agomba kuzahangana na byo.