Niyonteze Jean d’Amour wahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi agafungwa imyaka 13 yarihiwe na FARG aza gutahurwa akurwa ku rutonde.
Muri 2014 ni bwo FARG yamukuye ku rutonde isanze yararihirwaga ataracitse ku icumu. Icyo gihe yari ageze mu mwaka wa kabiri muri kaminuza yahoze ari SFB.
Raporo ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko Niyonteze akomoka mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma , ku wa 14 Nzeri 2016 ngo yagiye kuri CNLG avuga ko yakuwe ku rutonde rw’abarihirwa FARG asaba ko yakorerwa ubuvugizi.
Ubwo CNLG yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya 2016-2017 yavuze ko yakoze igenzura isanga Niyonteze yarakoze Jenoside ndetse yaranakatiwe imyaka 13 y’igifungo.
Bamwe mu bagize Inteko imitwe yombi bagaragaje ko batishimiye kuba umuntu wakoze Jenoside arihirwa amafaranga agenewe gufasha abacitse ku icumu batishoboye. Basaba ko abarihiwe muri ubwo buryo bakurikiranwa bakayaryozwa.
Mu minsi ishize ubwo Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu yatangazaga raporo ku Nteko rusange, Depite Manirarora Annoncée yakomoje kuri iyi ngingo.
Yagize ati “Amafaranga yahawe abagenerwa bikorwa mu bijyanye n’uburezi, hari aho byagaragaye ko yagiye ahabwa abantu batabikwiye. Nkaba nasabaga ko aya mafaranga yahawe abantu batabikwiye hakorwa icukumbura kuva FARG yabaho abantu bahawe amafaranga ajyanye n’uburezi batabikwiye akaba yagaruzwa.”
Niyonteze ni umwe muri benshi barihiwe amafaranga agenewe abacitse ku icumu atararicitseho, aho hari benshi bamaze kugaragara ko bayabonye muri ubwo buryo.
FARG ibivugaho iki ?
Avuga ku kibazo cya Niyonteze, Umuyobozi Mukuru wa FARG, Ruberangeyo Théophile, yavuze ko bagifata nk’umwihariko. “Ati ubwabyo ni gahomamunwa, twe tubifata nk’ikibazo kidasanzwe. Mu biganiro turi kugirana na CNLG turi kureba uburyo twabigeza kuri MINALOC, hanyuma uwo muntu wakoze Jenoside warihiwe ayo mafaranga yacu agomba kubihanirwa by’intangarugero.
Ruberangeyo yabwiye itangazamakuru ko hari abantu bagaragaweho ko barihiwe amashuri bataracitse ku icumu bamaze kugeza kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi nzego kugira ngo harebwe icyakorwa.
Uyu muyobozi avuga mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, mu mwaka wa 2010 hasohotse amabwiriza agena uburyo umuntu wacitse ku icumu atoranywa kugira ngo ahabwe inkunga, aho ngo guhera icyo gihe bikorwa mu mucyo.
Yagize ati “Abantu bahabwa inkunga ya FARG bemezwa mu nteko rusange y’abarokotse Jenoside n’abandi baturage, iyo nteko ikaba ihagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari. Haba hari kandi umuyobozi wa IBUKA na AVEGA noneho icyo gikorwa kigahagararirwa n’umurenge n’akarere, aho ubishinzwe aba ari Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza.”
Ibi ngo byatumye uburiganya bwakorwaga mbere bugabanuka, aho ngo mbere byakorwaga n’abarokotse Jenoside ubwabo, bigatuma hari abashyiramo abatabikwiye bitewe n’ubucuti bafitanye cyangwa na ruswa.
Kuri ubu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, umuyobozi wa IBUKA ndetse n’uyobora AVEGA ngo ni bo basinya mu ikayi yandikwamo abakwiye guhabwa inkunga.
Avuga ko mbere y’uwo mwaka hari aho byabayeho hakagira abantu bashyirwa mu bagenerwabikorwa ba FARG kandi batabyemerewe. Ibi ngo byakozwe na bamwe muri za komite z’abacitse ku icumu mu nzego z’utugari, aho hari abatari inyangamugayo bagiye bishyiriramo abandi.
Ibyo ngo ntibigaragara mu bijyanye n’uburezi gusa ngo kuko no mu zindi nkunga FARG itanga icyo kibazo cyagaragaye, aho harimo abantu benshi bubakiwe inzu kandi bataracitse ku icumu.
Ruberangeyo avuga ko mu mpera z’uyu mwaka FARG izakora igenzura ryimbitse kugira ngo irebe umubare nyawo w’abantu barihiwe amashuri bataracitse ku icumu ndetse n’abashobora kuba barahawe inkunga kandi bishoboye.
Muri 2012 FARG ikora igenzura bwa mbere ngo yasanze abanyeshuri basaga 2000 bararihiwe kandi batujuje ibisabwa.
Umuyobozi wa FARG yavuze ko muri rusange bazakomeza gukorana n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera kugira ngo harebwe uburyo abahawe inkunga batayikwiye bayisubiza ndetse n’abagize uruhare mu kubashyira ku rutonde rw’abagenerwabikorwa bakabihanirwa.