Muri Kenya bategereje yuko hatangazwa uwatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika, ariko uyu ni umuhango gusa kuko uzayatsinda azwi yuko ari Uhuru Kenyatta wari usanzwe kuri uwo mwanya !
Ayo matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye tariki 26/10/2017 yabanjirizwe n’impaka nyinshi ku buryo umwe mu bakandida Perezida bahabwaga amahirwe yo kuyatsindi yakuyemo kandidatire ye.
Raila Odinga uretse no gukuramo kandidatire yanahamagariye abayoboke b’ihuriro ry’imitwe ya politike ayoboye (NASA) kutazitabira ayo matora. Abo bayobozi ba NASA, Odinga na Kalonzo Musyoka bavugaga yuko nta matora yakorwa ngo agende neza mu gihe abayobozi ba komisiyo y’amatora (IEBC) bazaba badahinduwe ngo hashyirweho abandi. Ibyo ntabwo byakozwe, amatora aba IEBC ikiyobowe na Wafula Chebukati n’abakomiseri bari bayigize bagikomeje imirimo yabo.
Kuba Odinga na bagenzi be muri NASA barifuzaga yuko abari bagize komisiyo y’amatora bahindurwa mbere y’aya matora ya Perezida Kenya ivuyemo byari bifite ishingiro. Aya matora ya tariki 26 uku kwezi yaje akurikira ayabaye tariki 08/08/2017 aho komisiyo y’amatora yari yatangaje yuko Uhuru Kenyatta ariwe wari wayatsinze ariko urukiko rukuru rukabisesa, ruvuga yuko harimo uburiganya.
Niba rero mu matora ya mbere Chebukati na bagenzi be barayakozemo uburiganya cyangwa uburangare ntabwo ba Odinga bari kwizera yuko amakosa bakoze mbere batari kuyasubira amatora asubiwemo.
Ariko na none nta na gihamya yari ihari igaragaza yuko abo bari bakuriye IEBC batari gukora neza kurusha mbere kandi bo barageragezaga kubyemeza !
Gihamya ihari n’uko ibizaba byaravuye mu matora aherutse gukorwa bizatinda gutangazwa kurusha uko byagenze mu matora yayabanjirije. Muri ayo matora urukiko rwasheshe ibyayavuyemo, mu turere tw’amatora byabanzaga gukusanywa na IEBC ku rwego rw’igihugu Wafula Chebukati akayatangariza icyarimwe. Ubu ariko hazajya hatangazwa uko byavuye muri buri karere k’itora bihagaze mbere yo gutangaza icyarimwe mu rwego rwigihugu.
Ariko na none ntibihagije kuvuga yuko koko komisiyo y’amatora ya Kenya ubu yagombaga gukora neza kurusha mbere. Mbere gato yuko ayo matora ya Perezida asubirwamo umwe mu ba komiseri bagize IEBC, Roselyn Akombe, yatorotse igihugu ubu akaba abarizwa muri Amerika aho yatangarije yuko atari gushobora kuzakorana mu matoro n’ikigo kitashobora kuyayobora neza.
Ariko kugeza ubu nta muntu wavuga yuko aya matora yasubiwemo yaba yarakozwe nabi kuko mu mikorere yayo nta kubogamira ku ruhande runaka kuzaba kurimo. Odinga na NASA ye bayikuyemo, urubuga rwasigaranye Uhuru wa Jubilee gusa. Nubwo ku ikarita y’itora hariho n’abandi bakandida Perezida batandatu ariko Odinga yarabujije abantu be kujya mu matora, urubuga rwari rusigaranywe na Uhuru Kenyatta gusa.
Muri ayo matora yasubiwemo yitabiriwe n’abantu batagera kuri 45 % kandi ayubushize yaritabiriwe n’abasaga 80 %. Kuko Odinga yari yabujije abakunzi be kwitabira ayo matora kandi bakabyubahiriza, abayajemo ni aba Uhuru kandi akaba agomba kuzayatsinda akongera kuyobora Kenya muri manda ya kabiri.
Odinga rero agomba kuba yarabaze nabi. Nta kindi kirego azaba afite cy’uko amatora yakozwe nabi. Iby’uko yahisemo kubuza abantu be kuyitabira biramureba, ahubwo akaba yakurikirwa n’icyaha cyo kugumura abantu kwiyima uburenganzira bwabo bwo kwitabira amatora ! Amahirwe gusa afite n’uko nta mvururu nyinshi zayaranzwemo !