Mu myaka irindwi iri imbere u Rwanda ruzaba rufite ishuri ryigisha imiyoborere aho abazaryigamo bazajya berekwa uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byamenyekanye ubwo abagize Unity Club Intwararumuri bitabiraga ihuriro rya 10 ry’uwo muryango ry’iminsi ibiri, ryatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017.
Muri iryo huriro bari gusuzumira hamwe ibizakorwa mu myaka irindwi iri imbere bigamije gufasha guverinoma kugera ku ntego yiyemeje y’imyaka irindwi.
Dr Monique Nsazabaganwa, umuyobozi wungirije wa Unity Club yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere bazafatanya na Leta mu buryo butari busanzweho.
Agira ati “Icyo navuga ni uko tuzafatanya na Leta kugira ngo turebe uburyo hajyaho ishuri ryigisha imiyoborere myiza. Tuzakora ibishoboka kugira ngo mu myaka irindwi iri imbere tuzabe dufite iryo shuri.”
Akomeza avuga ko abagize Unity Club bari kwiga uburyo umushinga w’iryo shuri washyirwa mu bikorwa.
Ishuri ry’imiyoborere rigiye gushyirwaho mu Rwanda biturutse ku gitekerezo cy’uwitwa Mukantaganda Edith witabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14 yabaye mu Ukuboza 2016.
Mukantaganda, umukecuru w’imyaka 70 wari waturutse muri Uganda yahawe ijambo maze asaba ko hashakwa uburyo mu Rwanda hashyirwaho ishuri ry’imiyoborere.
Mukantagara yasabye iryo shuri ashingiye ku kuba Perezida Paul Kagame yarahinduye umurage w’ubuyobozi butahaga agaciro umuturage, ubu Abanyarwanda n’abanyamahanga bakaba batangarira uburyo, imiyoborere ye yihutisha iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Kuki tatatangiza ishuri ry’imiyoborere tukaryita “Kagame Institute of Good Governance”cyangwa Institut de Bonne Gouvernance Paul Kagame !”
Yakomeje avuga ko ibyo Perezida Kagame yagiye asangiza amahanga byose bikwiye gukusanywa bikabamo amasomo (syllabus), cyangwa gahunda ifatika kugira ngo bizabyare ishuri abantu bajya baza kwigiramo ibijyanye n’imiyoborere.
Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi mukuru wa Unity Club yahamagariye abanyamuryango kugaragaza ubudasa mu gufasha umukuru w’igihugu kugera ku ntego n’ibikorwa yiyemeje muri manda y’imyaka irindwi yatorewe.
Agira ati “Ibi byose kandi tubikora tugenda twiyibutsa impanuro duhabwa n’umukuru w’igihugu ndetse n’icyerekezo Guverinoma yacu yihaye.”
Umuryango Unity Club watangiye mu mwaka wa 1996, ugamije kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda uhereye ku bayobozi bakuru n’abo bashakanye.
Wakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gutanga ibisubizo ku bibazo byatewe no kuba Abanyarwanda barabuze ubumwe bikabyara Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwo muryango wubakiye amacumbi abakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, wubakira n’abana b’impfubyi mu rwego rwo kubakura mu bigo bibarera, muri gahunda yiswe “Tubarere mu muryango”.