• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye yari yibwe

Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye yari yibwe

Ubwanditsi 13 Sep 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa 12 Nzeli, Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye nyuma yo kwibirwa kandi igafatirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Uyu mugabo yandikishije imodoka ye Land Cruiser Pick-Up ifite plaki EE519B byavugwaga ko yibiwe I Kampala ku italiki 28 Nyakanga mbere y’uko abayibye bayizana mu Rwanda, aho yafatiwe.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kulamba, Komiseri wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda ni we wayoboye umuhango wo gushyikiriza uwitwa Deng Jacob Garang imodoka ye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Iyi modoka yayibiwe I Kampala ikaba ari iy’umuvandimwe we witwa Luil Garang Deng.

Jacob yatangaje ko yambutse umupaka wabo ajya muri Uganda ku italiki ya 26 Nyakanga, ari kumwe n’umukanishi w’umugande ukorera muri Sudani y’Epfo, aho yahise ajyana iyi modoka mu igaraji I Kampala kuko hari ibyo bagombaga gukoraho.

Jacob yagize ati:”Nasize barimo kuyikora, nsubiyeyo ntangazwa n’uko bambwiye ko nyuma y’icyumweru, ya modoka yibwe na wa muntu twahazanye nitaga inshuti kandi wari wananyijeje ko izakorwa neza.”

Yakomeje agira ati:” Icyo gihe, sinatekerezaga ko hari aho nzongera kuyibona ariko ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda ku bunyamwuga n’ubunyangamugayo byayo, igihe nabwiraga abantu ko imodoka yange yafatiwe I Kigali, bagereranyaga Polisi ya hano n’izindi zo mu karere, bakanca intege ko ntayo nzabona”.

Yongeyeho ko ibyo abonye bibeshyuje ibyo bavugaga aho yagize ati:” Ubwo negeraga Polisi y’u Rwanda, bambwiye ko hari inzira umuntu agomba kunyuramo none uyu munsi nishimiye ko nsinyiye ko mpawe imodoka yanjye.”

ACP Kulamba atangaza ko imodoka yafatiwe I Gikondo ku italiki 4 Kanama, ahafatiwe n’abari bayifite.

Aha yagize ati:” Nyuma yo kubona amakuru ku modoka y’injurano, iperereza ryahise ritangira maze abapolisi bayifatira I Gikondo , twabimenyesheje bagenzi bacu bo muri Sudani y’Epfo, bohereza ibyangombwa byose ku modoka yavugwaga muri iki kibazo ndetse n’ibya ba nyirayo biciye mu itumanaho ryitwa I-24/7 dusanzwe dukoresha hagati yacu.”

ACP Kulamba yarangije avuga ko hari ubufatanye bukomeye hagati ya Interpol yo mu Rwanda n’izo mu karere cyane cyane izo muri EAPCCO aho yagize ati:”Iyo hagize icyibwa kikajyanwa mu kindi gihugu , turavugana kandi tugafatanya mu iperereza no kukigaruza, tutibagiwe no gufata abakekwa.”

-4044.jpg

(ACP) Tony Kulamba, Komiseri wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda asubiza Deng Jacob Garang imodoka ye

2016-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali : Minisitiri  w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari  ‘RNIT Iterambere Fund’

Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’

Ubwanditsi 12 Jul 2016
Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi

Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi

Ubwanditsi 24 May 2018
Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Ubwanditsi 07 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside
Mu Rwanda

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora
Amakuru

Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Ubwanditsi 19 Nov 2021
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye
SHOWBIZ

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Ubwanditsi 22 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru