Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafashe umugabo w’imyaka 52 agerageza guha ruswa umukozi wo mu nzego z’ibanze kugira ngo amureke yubake inzu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uwitwa Babonangenda Vincent , wo mu karere ka Gasabo, yafashwe ubwo yari mu mugambi we wo kugerageza guha umukuru w’akagari ka Rukiri ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi kugira ngo abashe kubaka inzu mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko Babonangenda, uri mu kigero cy’imyaka 52, ubu ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, yari yasenyewe inzu hamwe n’abandi mu rwego rwo guca akajagari mu myubakire.
Asobanura uko byagenze, SP Mbabazi yagize ati:” Babonangenda nyuma yo gusenyerwa, yarongeye azamura inzu abonye bazayisenya na none, ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rukiri atuyemo kuri terefone igendanwa, amubwira ko hari akantu yamwoherereje kuri Mobile Money, bityo ntiyongere gusenyerwa, nibwo uyu muyobozi yahitaga abimenyesha Polisi ikorera i Remera.”
SP Mbabazi yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko ruswa nta mwanya ifite mu nzego za Leta no mu gihugu muri rusange.
Yagize ati:”Abaturage bakwiye kumenya ko ruswa ituma hari ababona serivisi badakwiye kubona mu gihe abakwiye kuyibona bo, batayibona ku maherere cyangwa bakayigurishwa, ibyo bikaba bitemewe n’amategeko y’u Rwanda, Polisi akaba ari rumwe mu nzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, ikurikirana kandi ihanisha abafatirwa mu bikorwa nk’ibyo.”
Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange bakoresha inzira zemewe ngo babone serivisi bakeneye kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora kuganisha kuri ruswa ndetse no guhungabanya umutekano, aho yaboneyeho gushimira imyitwarire y’abatangiye inzira yo kudashakira indonke mu nzira zitemewe.
Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
RNP