• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Ubwanditsi 16 Jan 2016 Mu Rwanda

Nyuma yo gusura Igihugu cya Australia, ahitwa Sydney na Perth, umunyapolitiki Tomas Nahimana, aravugwa mu karere k’Uburasirazuba bw’Afrika, aho yaje gushaka amaboko azamufasha guhangana n’ubutegetsi bwa Kigali. Aya makuru avuga ko yahageze mbere gato y’uko umwaka wa 2015, urangira.

Amakuru aturuka mu bayoboke be, aravugako Tomas Nahimana yinjiriye Nairobi muri Kenya ajya Tanzania, aha muri Tanzania ngo yasuye umuryango wa nyakwigendera Mtikila Christopher waguye mu mpanuka yabereye mu gace kitwa Msolwa mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 04 Ukwakira 2015 ,nkuko byatangajwe n’uhagarariye police mu ntara ya Pwani.

Mtikila yapfuye ava Morogoro ajya Dar es salaam mu modoka ari kumwe n’abandi bantu babiri ariko bo babashije kurokoka iyo mpanuka. Mtikila Christopher yari Perezida w’ Ishyaka Democratic Party (DP) rya opposition muri Tanzania akaba yari azwiho ubufatanye bukomeye na Padiri Nahimana Tomas ndetse na FDLR nkuko byemejwe n’Umuryango w’ Abibumbye ubwo watangazaga ko inzu ye yabaye indiri ikorerwamo inama z’ abayobozi n’ abakomando bakuru b’umutwe wa FDLR.

Tomas Nahimana agomba gusubira mu Burayi aho asanzwe atuye, akazaba ari munama ya Congre y’ishyaka rye Ishema Party izabera i Bruxelle mu Bubiligi tariki ya 15-17/1/2016, iyi Congre ikazaba itegura urugendo Nahimana Tomas azagirira mu Rwanda mu matariki 28 Mutarama 2016, aho azaba aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2017.

Umunyapolitiki Tomas Nahimana akaba ahawe ikaze mu gihugu ke cyane ko u Rwanda ari Igihugu kirimo Demokarasi n’umutekano uhagije .

Abanyapolitiki batandukanye barimo Twagiramungu Faustin wa RDI-Rwanda Rwiza, Tomas Nahimana w’Ishema Party na Frank Habineza wa Green Party bakomeje imyiteguro yo kuziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya 2017, aho bazaba bahanganye n’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame umaze gutangaza ko yemeye ubusabe bw’abaturage bifuje gukomezanya nawe nyuma ya 2017.

-1750.jpg

Padiri Tomas Nahimana

Iki nicyo kigaragaza ko Demokarasi mu Rwanda imaze kuba ubukombe mugihe amahanga akomeje gusebya u Rwanda ko nta Demokarasi ko ntaburenganzira bwa kiremwa muntu , ko nta Tangazamakuru nyamara mu Rwanda buri wese arishyira akizana, akavuga iki muri ku mutima.

Biragaragara ko aya matora ya 2017, azaba ashyushye kuko umukandida kuri uyu mwanya azaba arenze umwe, mugihe mubihe byashize umukandida kumwanya w’umukuru w’Igihugu yabaga ari umwe rukumbi, hagatorwa amabara icyatsi kibisi, umuhondo n’ikijuju.

Cyiza Davidson

2016-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

RUSHYASHYA 01 Apr 2026
Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Ubwanditsi 15 Oct 2021
Umugore yaguye igihumure nyuma yo gutsindira itike yo kuziyamamariza mu ishyaka Uhuru Kenyatta ayobora

Umugore yaguye igihumure nyuma yo gutsindira itike yo kuziyamamariza mu ishyaka Uhuru Kenyatta ayobora

Ubwanditsi 01 May 2017
Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ubwanditsi 11 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel,  bari mu maboko ya Police
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel, bari mu maboko ya Police

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo
UBUKUNGU

Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.
Amakuru

Ubwanditsi 24 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru