• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Editorial 13 Jan 2016 Mu Rwanda

Hari umugani mu giswayire uvuga ngo ‘Ukutukanae humchagulie tusi’ bivuze ngo ‘Ugutuka ntabwo umutoranyiriza igitutsi’. Ejo ku mugoroba n’uyu munsi mu gitondo numvise amakuru kuri VOA muri ya gahunda yabo y’Ikirundi n’Ikinyarwanda nsanga uyu mugani koko ufite ishingiro !

Nubwo ubutegetsi mu Burundi bumaze iminsi bushakisha uko bwa kwinjiza u Rwanda mu bibazo byarwo ariko amagambo yavuzwe ejo na guverineri w’intara Kirundo yatumye abantu benshi, harimo n’abarundi bumirwa.

Uyu guverineri wa Kirundo, Nankwahomba Melchior yarihandagaje abwira iyo radio mpuzamahanga y’Abanyamerika yuko u Rwanda rubaniye nabi cyane u Burundi ngo kuburyo ubu rusigaye rubiba ibishyimbo !

Nankwahomba yavuze yuko amakamyo apakiye ibishyimbo anyura mu ntara ye aje hano mu Rwanda ngo kumupaka agasanganirwa n’abasirikare b’u Rwanda ngo baba bitwaje umbunda zikomeye harimo za mitalayezi ! ngo iyi ikaba ariyo mpamvu hafashwe icyemezo cy’uko nta gihingwa icyo aricyo cyose cyemerewe kuzongera kuva i Burundi kijya gucururizwa mu Rwanda !

-1752.jpg

Guverineri wa Kirundo, Nankwahomba Melchior

Aya magambo ya guverineri Nankahomba arashekeje cyane kuko ubusanzwe abaturage b’Intara ya Kirundo bari basanzwe baza guhahira mu Rwanda, birimo no guca inshuro. Muri ibi bihe by’imvururu Abarundi barimo ubutegetsi bubabuza kwambuka imipaka bukeka yuko baba bahunze cyangwa baba bagiye kwifatanya n’abo Bujumbura ihora ivuga yuko bari mu myiteguro yo kuzatera u Burundi !

Uko kubuza abaturage kwambuka imipaka bibangamiye cyane ba baturage bo mu Kirundo bari basanzwe baza guca inshuro mu Bugesera. Ibi kandi abo baturage bo mu Kirundo ntabwo basiba kubitangariza amaradio atandukanye !

Kayumba Casmiry

2016-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

BREAKING NEWS: CP BRUCE MUNYAMBO AGIZWE UMUYOBOZI WA POLICE YA UN MURI SOUTH SOUDAN.

BREAKING NEWS: CP BRUCE MUNYAMBO AGIZWE UMUYOBOZI WA POLICE YA UN MURI SOUTH SOUDAN.

Editorial 16 Feb 2016
Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Editorial 04 Mar 2017
Kigali :  Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Kigali : Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Editorial 11 May 2017
CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

Editorial 21 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro
Amakuru

Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Editorial 16 Sep 2022
RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba
Mu Rwanda

RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

Editorial 29 Aug 2017
Kigali: Abantu b’ingeri zose bitabiriye umunsi wa Siporo “Car Free day”
IMIKINO

Kigali: Abantu b’ingeri zose bitabiriye umunsi wa Siporo “Car Free day”

Editorial 18 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru