Hari umugani mu giswayire uvuga ngo ‘Ukutukanae humchagulie tusi’ bivuze ngo ‘Ugutuka ntabwo umutoranyiriza igitutsi’. Ejo ku mugoroba n’uyu munsi mu gitondo numvise amakuru kuri VOA muri ya gahunda yabo y’Ikirundi n’Ikinyarwanda nsanga uyu mugani koko ufite ishingiro !
Nubwo ubutegetsi mu Burundi bumaze iminsi bushakisha uko bwa kwinjiza u Rwanda mu bibazo byarwo ariko amagambo yavuzwe ejo na guverineri w’intara Kirundo yatumye abantu benshi, harimo n’abarundi bumirwa.
Uyu guverineri wa Kirundo, Nankwahomba Melchior yarihandagaje abwira iyo radio mpuzamahanga y’Abanyamerika yuko u Rwanda rubaniye nabi cyane u Burundi ngo kuburyo ubu rusigaye rubiba ibishyimbo !
Nankwahomba yavuze yuko amakamyo apakiye ibishyimbo anyura mu ntara ye aje hano mu Rwanda ngo kumupaka agasanganirwa n’abasirikare b’u Rwanda ngo baba bitwaje umbunda zikomeye harimo za mitalayezi ! ngo iyi ikaba ariyo mpamvu hafashwe icyemezo cy’uko nta gihingwa icyo aricyo cyose cyemerewe kuzongera kuva i Burundi kijya gucururizwa mu Rwanda !
Guverineri wa Kirundo, Nankwahomba Melchior
Aya magambo ya guverineri Nankahomba arashekeje cyane kuko ubusanzwe abaturage b’Intara ya Kirundo bari basanzwe baza guhahira mu Rwanda, birimo no guca inshuro. Muri ibi bihe by’imvururu Abarundi barimo ubutegetsi bubabuza kwambuka imipaka bukeka yuko baba bahunze cyangwa baba bagiye kwifatanya n’abo Bujumbura ihora ivuga yuko bari mu myiteguro yo kuzatera u Burundi !
Uko kubuza abaturage kwambuka imipaka bibangamiye cyane ba baturage bo mu Kirundo bari basanzwe baza guca inshuro mu Bugesera. Ibi kandi abo baturage bo mu Kirundo ntabwo basiba kubitangariza amaradio atandukanye !
Kayumba Casmiry