Amatike yo kwinjira kureba irushanwa ry’abakina muri shampiyona yabo muri Afurika (CHAN) rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama kugera 7 Gashyantare 2016 yatangiye kugurishwa.
Amatike yo kwinjira muri Sitade Amahoro ku mukino ufungura yatangiye kugurishirizwa kuri Sitade Amahoro i Remera aho umukino ufungura uzabera.
Ibyo kandi byemejwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko ayo matike yatangiye kugurishwa, kandi abantu bari kwitabira kuyagura ku bwinshi.
Umukino ufungura irushanwa rya CHAN uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera, uzahuza Amavubi na Côte d’Ivoire saa cyenda n’igice.
Itike y’ahantu hasanzwe ni amafaranga 500 y’u Rwanda ku mukino.
Mu myanya y’icyubahiro kuri Sitade Amahoro, Umuganda, Huye ndetse na Sitade ya Kigali i Nyamirambo itike ni amafaranga ibihumbi 10 ndetse n’ibihumbi 5.
Amatike aragurishirizwa mu Karere ka Nyarugenge kuri Sitasiyo Kobil aho bakunze kwita kwa Rubangura, Kuri Athene, Alimentation Top 40, aho bagurishiriza amatike ya Volcano ndetse na Cyber Café Yussuf.
Muri Gasabo amatike agurishirizwa kuri Smart net Shop, kuri Nice day, Mu Kajagari hepfo y’Akarere, ku Umurimo Shop, muri gare ya Remera, muri gare ya Kimironko ndetse na Zam Zam Service.
Hari amatike y’amafaranga atandukanye (Ifoto/ Niyigena F)
Aya matike akaba akomeje no kugurishirizwa mu Ntara zitandukanye ahazabera imikino ya CHAN nko mu Ntara y’Amajyepfo no mu Ntara y’ Uburengerazuba.
Umwanditsi wacu