• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi

Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi

Ubwanditsi 15 Nov 2016 Mu Mahanga

Abatunze imodoka bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheka bategereje imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’imodoka kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ugushyingo.

Ni mu rwego rwo korohereza abatunze ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu hagamijwe kudakora urugendo rurerure, ariko cyane cyane kubafasha gusuzumisha ibinyabiziga hagamijwe kumenya imiterere yabyo kugira ngo habeho kwirinda impanuka.

Iyo modoka ikaba izahamara iminsi icumi kuko izahava ku italiki 24 Ugushyingo ikazasuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke no mu nkengero zaho.

Umuyobozi w’ikigo cya Polisi gishinzwe igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka(MIC), Chief Superintendent of Police(CSP) Emmanuel Karinda yavuze ko iyi modoka ije gufasha abatunze ibinyabiziga muri utu turere, kuko batazongera gukora ingendo ndende baza mu Mujyi wa Kigali nk’uko byari bimeze mbere.

Yanavuze ko kandi, atari umwihariko w’ imodoka zikomoka muri turiya turere gusa bakorera kuko n’indi yose yahabasanga bayiha serivisi kabone n’iyo yaba iturutse hakurya y’umupaka.

CSP Karinda yagize ati:”Urugendo rwayo mu karere ka Rusizi, ni umusozo wa gahunda y’amezi 6 ashize yo gutanga iyi serivisi mu gihugu hose; kuko twagiye mu turere twa Nyamagabe mu Majyepfo, Musanze mu Majyaruguru, Rubavu Iburengerazuba tukaba tugarutse bwa kabiri muri Rusizi kubera ko , mu gihembwe buri karere muri utu twavuzwe gasurwa kabiri; Intara y’Iburasirazuba yo ntirimo kuko imodoka zaho zikoresha isuzumiro riri mu kigo cya Gishari mu karere ka Rwamagana.”

Aha yagize ati:” Kubera ko hari imodoka zikorerwa igenzura buri mezi atandatu, igihe tuhasuye inshuro ya mbere, hari iziba zitarageza igihe cyo gukorerwa, tujyayo bwa kabiri arizo tugiye gukorera igenzura.”

Yanavuze ko muri Mutarama 2017, hazashyirwa ahagaragara gahunda nshya y’amezi atandatu azakurikira ikazamenyeshwa abatunze ibinyabiziga hakiri kare mbere y’uko basurwa.

Yanagarutse ku kamaro k’iyo modoka, akaba yagize ati” Iyi modoka izafasha mu kugabanya impanuka cyane, kuko impanuka nyinshi ziterwa no kudasuzumisha ibinyabiziga bigatuma abazitwara baba batazi imiterere yazo.”

CSP Karinda yaboneyeho gusaba abatunze ibinyabiziga kuza gupimisha imodoka zabo kuko iminsi bahawe nirangira, iyo modoka izajyanwa ahandi bityo abatazubahiriza igihe bahawe bakaba babihombeyemo, bityo agasaba abatunze ibinyabiziga kudapfusha ubusa aya mahirwe.

-4670.jpg

Iyi modoka irimo ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ifite ubushobozi bwo kugenzura imodoka zisaga 80 z’ubwoko bwose ku munsi, ikaba igura akayabo ka miliyoni magana inani y’amafaranga y’u Rwanda.

RNP

2016-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$

Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Ubwanditsi 16 Feb 2023
Nyuma yo gusesa Minisiteri y’umutekano abari abakozi bayo barerekeza he?

Nyuma yo gusesa Minisiteri y’umutekano abari abakozi bayo barerekeza he?

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026
Amakuru

POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026

RUSHYASHYA 02 May 2026
Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yakiriwe n’Igikomangoma cya Abu Dhabi

Ubwanditsi 14 Jan 2020
Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya
POLITIKI

Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya

Ubwanditsi 12 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru