Ubuyobozi bukuru ba Polisi y’u Rwanda bukomeje gahunda ngarukamwaka yo gusura abapolisi hirya no hino mu mitwe bakoreramo babagezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwifuriza abapolisi umwaka mwiza bunabashimira akazi keza bakora ndetse no ku mikorere y’akazi kabo.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Mutarama 2016, hari hatahiwe Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali n’iyo mu karere ka Bugesera, bakaba bahuriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmnuel K Gasana yabonanye n’abapolisi…bayobora abandi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ikora kinyamwuga, kuba ihora iri maso,ikorana ubushishozi kandi igaharanira ko igihugu gihora gitekanye.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu butumwa bwe yagize ati:” Polisi y’u Rwanda igomba gusubiza amaso inyuma ikareba ibyagezweho n’imbogamizi yahuye nazo. Mugomba rero kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa mwagezeho mu mwaka w’2015. By’umwihariko uruhare rwanyu mu iyubahirizwa ry’amategeko no gucunga umutekano, ndetse no kugarura amahoro ku isi bityo, mukishimira kuba mukora kinyamwuga.”
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakomeje avuga ko yizera ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora neza muri uyu mwaka w’2016, ishyira mu bikorwa inshingano zayo kandi ifite ishema, ndetse ikorera mu mucyo.
Nk’uko byagenze ku mitwe yasuwe mu itangizwa ry’iyi gahunda, ubu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nibwo abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bakomeje kugeza ku bapolisi babasaba gukomeza uwo murongo wo kuzuza neza inshingano zabo.
IGP Emmanuel K.Gasana Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana aganira n’abapolisi bayobora abandi bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera, yababwiye ko bagomba guhora bisuzuma bagafata ingamba zo guhora bakora neza akazi.
IGP Gasana yagize ati:” Nyuma y’ubutumwa bw’Umukuru w’igihugu, namwe mugomba kwisuzuma no kwinenga maze mukavana ibidatunganye mu byo mwakoraga, kandi mukarangwa n’ubwitonzi mu gufata ibyemezo no kurangwa n’umucyo mu kazi kanyu.”
Bamwe mu bayobozi ba Polisi y’Urwanda
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yibukije abapolisi ko ubu Polisi y’u Rwanda ihanganye n’ibyaha biri hagati mu gihugu n’ibyaha ndengamipaka birimo ibikomeye nk’iterabwoba, ubutagondwa (radicalization) ndetse n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga; aha akaba yagize ati:” Mwe nk’abapolisi bayobora abandi, mugomba kumenya ibi byaha,amategeko abihana kandi mukamenya uko babirwanya hagendewe ku ihame ryo gukorana n’izindi nzego ngo mukumira ibyaha.”
IGP Emmanuel K.Gasana asoza, yagarutse ku byo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho maze asaba aba bapolisi bayobora abandi kubibumbatira no gukora ibishoboka byose kugira ngo polisi igume muri uwo murongo, aho yagize ati:”Mugomba kujyana n’igihe ndetse na gahunda za Leta kandi mukarangwa no kurwana ku isura nziza y’igihugu, ibi byubahirijwe, nta kabuza muzagira uruhare mu mpinduka nziza muri iki gihugu.”
RNP