Kuwa gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2016 i Boston muri Leta ya Texas muri Amarika, habereye ikinamico yo gusengera Col. Patrick Karegeya witabye Imana, nyuma y’uwo muhango abo muri RNC baraye inkera babyina umuziki bacurangiwe na Ben Rutabana.
Kuwa kane tariki ya 02 Mutarama2014, nibwo inkuru yabaye kimomo mu bitangazamakuru byinshi by’amahanga nibyo mu Rwanda ko Patrick KAREGEYA yiciwe mu gihugu cy’ Afurika y’epfo muri Hoteli Michelangelo Towers iri mu gace ka Sandton,mu mujyi wa Johannesburg.
Inkuru y’urwo rupfu ikimara kumenyekana havuzwe byinshi cyane ku buryo kumenya neza icyo yazize bisaba ubushishozi. Abarwanya Leta iriho mu Rwanda bahise bihutira gutangaza ko yishwe na Guverinema y’u Rwanda.
Nyamara ukoze neza isesengura, hari ibintu bitatu by’ingenzi byatuma uwariwe wese yasobanukirwa uburyo uyu mugabo yishwemo n’impamvu zishobora kuba zarateye urwo rupfu :
1. Ese umuntu yaguhamagara ngo umusange kuri Hotel akaba ariwowe ukodesha chambre muri buhuriremo ?Ibi bikaba bitumvikana ukuntu Col. Karegeya yaba yaraguye muri chambre ya Hotel we ubwe yafashe ngo aze kubonaniramo n’uwomuntu bavuga wamugambaniye , ese wajya kureba umuntu warangiza ugafata chambre ya Hotel muri buhuriremo, kuko iyo chambre bigaragara ko yari iya Karegeya kandi ntabwo yabaga muri iyo Hotel, kuki yafashe chambre ?
2. Ese kuki Col. Karegeya yari yarahawe abamurinda na Leta y’Afrika y’Epfo,akagenda abihishe, yarangiza akajya gukodesha chambre muri hotel iri mu mujyi abamo, ubwo ntabintu yari arimo yashakaga gukora rwihishwa kugirango abamurinda batabimenya ? kuki yagiye yihishe abantu bamurindaga, kuki yabakwepye !
3. Ese abavuga ko yahamagawe na Apolo hari gihamya igaragaza ko koko yamuhamagaye ngo babigaragarize na polisi mu iperereza ?
Rudasingwa Theogene ( Ibumoso) abana ba Karegeya na Lea Karegeya umupfakazi wa Patrick Karegeya uba i Maryland aho yoza indembe z’abarwayi mu bitaro
Ibi bintu uko ari bitatu uwabikorera isesengura wese yabonamo ukuri kuruta ibyirirwa bitangazwa ku rupfu rw’uyu mugabo n’abaharabika Leta y’u Rwanda.
Abantu benshi bavuganye na Rushyashya bayibwiye ko ibi ari ugushinyagura no kujomba igikwasi imfubyi za Christophe Matata yirengeje ubwo yiteguraga gukora igitaramo muri South Africa, n’abandi benshi yagize impfubyi hano mu Rwanda.
Ese byibuze Col. Karegeya Patrick yapfuye yarihannye ubuhotozi yakoreye nyakwigendera Christophe Matata? ese byibuze mbere yuko agwa mu maguru y’indaya yaba hari uwo muri RNC yatumye ngo azamusabire imbabazi ku bana uriya muhanzi yasize ku isi? n’umugore we Lea yari yaciye inyuma. Niba ntabyo yakoze ayo masengesho barimo yari ayo kwa Rusoferi kuko atigeze arenga igisenge cyaho ngaho.
Cyiza Davidson