“Hari isano rya hafi hagati y’amahoro n’umutekano ndetse n’amajyambere arambye, amajyambere ntashoboka ahatari umutekano, uyu nawo kandi ugerwaho ari uko habayeho ubugenzuzi bwuzuye ku ikwirakwiza n’icuruzwa ry’intwaro nto zishobora gukoreshwa mu ntambara, iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibindi nk’ibyo mu karere.”; aya ni amwe mu magambo yavuzwe na Commissionner of Police(CP) Cyprian Gatete akaba n’ umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza amahugurwa y’iminsi itatu ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto.
Umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa y’iminsi 3 ukaba wabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana, akaba yitabiriwe n’intumwa ziturutse muri za Polisi uko ari 15 iz’ibihugu bihuriye mu Muryango wo mu karere igenzura ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto witwa RECSA ari nawo wateguye aya mahugurwa.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda CP Gatete yakomeje abwira abayitabiriye ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto ryagiye rihembera intambara mu bihugu byinshi kandi rigahungabanya umutekano wa za Leta zimwe na zimwe, akaba yaboneyeho kubagira inama yo kuzita ku masomo bazabonera muri aya mahugurwa kugira ngo bazajyane impamba ihagije mu bihugu bakomokamo kandi izagire akamaro ku karere kose.
Bwana Dusengimana Samuel, intumwa ya RECSA akaba n’umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu ijambo rye, yavuze ko ikwirakwizwa ry’izi ntwaro rituma habaho kujegajega k’umutekano mu karere, iyo ikaba ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ryako.
Yagize ati:”Ibibi bizanwa n’ikoreshwa nabi ry’izi ntwaro ntitwabirebera gusa mu mubare w’abo rihitana cyangwa abakomereka, rigira n’ingaruka ku muryango w’abantu, risubiza ubukungu inyuma, zizahaza inzego z’ubuzima kandi zivana ibihumbi byinshi by’abantu mu byabo rigahagarika n’amashuri y’amamiliyoni y’abana.”
Yongeyeho ko ishami rya RECSA rishinzwe amahugurwa ryita ku iterambere ry’amahugurwa mu karere, ibi bikazafasha ibihugu bigize umuryango kuzigisha abapolisi babyo kuzashyira mu bikorwa amaserano ya Nairobi, mu ngingo yayo ya 7, isaba buri munyamuryango guha nimero imbunda za Leta n’izemewe kugirango byoroshye ubugenzuzi, aha RECSA ikaba yarafashije ibihugu biyihuriyemo kubona imashini zikora ako kazi mu myaka icumi ishize;
Yarangije agira ati:”Turashaka ko iki gikorwa cyihutishwa, niyo mpamvu ari ngombwa ko buri gihugu kigirira ubushobozi, iyi ni intambwe ya mbere itewe.”
Polisi y’u Rwanda nayo yatanze ishuri ryayo rya Gishari ngo abe ariho hazabera aya mahugurwa.
RNP