• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

Ubwanditsi 22 Jan 2016 IMIKINO

Ikipe ya Congo Kinshasa iteye ikirenge kimwe muri 1/4 cy’irangiza nyuma yo kunyagira itababariye Angola 4-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya kabiri.

-1896.jpg

Abakongomani bishimikira itsinzi

Ikipe aya Angola yaje gukina ibizi ko gutakaza inota iryo ari ryo ryose biri buyisezerere mu irushanwa yaje ihabwamo amahirwe, ariko ikaritangira itsindwa na Cameroon.

Umukino ntabwo byasabye iminota myinshi ngo icyerekezo cyawo kimenyekane, dore ko ku munota wa karindwi w’’umukino Congo yabonaga Corner yaje no kuvamo igitego cya mbere cy’izi Ngwe, ni nyuma yo gusigana kwa ba myugariro ba Angola maze Nelson Munganga akabanyeganyezanya inshundura.

Mu gihe Angola yarimo ikora ibishoboka ngo yishyure iki gitego, yaje gutsindwa icya kabiri ahanini cyagizwe uruhare runini n’uburangare bw’umunyezamu wa Angola maze Mechack Elia akamuhindukiza ku munota wa 17.

-1897.jpg

Ikipe ya Congo Kinshasa yanabonye amahirwe yo gutsinda ibindi bitego gusa iza gutegereza umunota wa 38 ubwo ku mupira yari ahawe neza na Luvumbu, Jonathan Bolingi Mpangi Merikani aza gutsinda igitego cyiza cya gatatu. Igice cya mbere cyarangiye ri ibyo bitego 3-0.

Nyuma yaho igice cya mbere kirangiriye ari bitatu ku busa, igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye ituze cyane bitandukanye n’icya mbere. Kugeza ku munota wa 74 w’umukino, umupira wakinirwaga ahanini mu kibuga hagati, nubwo amakipe yanyuzagamo akagerageza abanyezamu.

Ikipe ya Congo Kinshasa yaje kubona amahirwe yo gutsinda ku munota wa 75 ariko iza gutakaza umupira mu rubuga rw’amahina. Contre Attaque yavuyemo aha yaje kubyara igitego cya mbere cya Angola cyatsinzwe neza na Gelson ku munota wa 78.

Mu gihe Angola yarimo ishakisha uburyo yagaruka mu mukino neza, yaje gutsindwa igitego cya kane cy’umutwe cyatsinzwe neza na Merveille Bope Bokadi hari ku munita wa 83. Nyuma y’umunota umwe gusa, Angola yahise ibona igitego ubwo kapiteni wa Congo Kinshasa Kimwaki yitsindaga igitego kukazo gakomeye kari gakozwe na Yano.

Umukino waje kurangira ari ibitego 4-2 ndetse Congo akaguru kamwe ikaba igateye muri ¼ cy’irangiza mu gihe Ethiopie yaba idashoboye gutsinda Cameroon mu mukino ukurikiye.

M.Fils

2016-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37

Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37

Ubwanditsi 27 Nov 2023
Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United

Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United

Ubwanditsi 16 Apr 2023
Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza

Euro 2016: Portugal ikatishije itike yo gukina 1/2 kirangiza

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa

Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa

RUSHYASHYA 06 May 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rurambikanye hagati Kayumba  n’umugore we Rosette
ITOHOZA

Rurambikanye hagati Kayumba n’umugore we Rosette

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Portugal amateka itwara igikombe cy’Uburayi
IMIKINO

Portugal amateka itwara igikombe cy’Uburayi

Ubwanditsi 11 Jul 2016
Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda
POLITIKI

Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru