• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo

Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo

Editorial 25 Jan 2016 IMIKINO

Ikipe ya Cameroon ikoze ibyo benshi batatekerezaga itsinda Congo Kinshasa 3-1 byayihesheje amahirwe yo kurangiza ari iya mbere mu itsinda rya kabiri n’amanota arindwi.

-1930.jpg

Amateka yahaga amahirwe ikipe ya Cameroon mbere y’umukino.

Ni byo koko Congo Kinshasa yari yarashoboye gusezerera Cameroon inshuro ebyiri mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu irushanwa rya CHAN ya 2009 na 2014, ariko Cameroon yari yaratsinze Congo Kinshasa 2-0 mu nshuro imwe rukumbi bahuriye muri iri rushanwa nyirizina muri Sudani muri 2011.

Congo Kinshasa n’amanota atandatu, yari yarabonye itike ya ¼ mbere y’umukino wo kuri uyu wa mbere, mu gihe Cameroon n’amanota ane, yasabwaga inota rimwe ngo yerekeze mu cyiciro gikurikira. Intsinzi y’ izi ntare yagombaga no gutuma zegukana umwanya wa mbere mu itsinda bityo ntiyerekeze i Kigali guhura n’u Rwanda.

Cameroon yaje ishaka gutsinda bigaragara, Congo Kinshasa yari yakoze impinduka icyenda ku ikipe yari yatsinze Angola 4-2. Aya makipe yombi yari yakoze ku bafana bayo, nkuko bisanzwe abacongomani bari benshi i Huye, mu gihe Cameroon ifite abafana yishakiye bava i Kigali kuyishyigikira uko yakinnye.

Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Congo Kinshasa, aho kabuhariwe Mechak Elia yinjiraga mu kibuga. Umupira wa mbere yakozeho, yawuteretse ku kirenge cya Jean Marc Makusu Mundele wahise wishyurira Congo ku munota wa 47.

Cameroon ntabwo yaciwe intege n’iki gitego, ahubwo yahise igaruka mu mikino byihuse ni ko gutsinda ibitego bibiri by’ amabengeza k’uwabirebye. Ngamaleu wari waremye icya mbere, yitsindiye icya kabiri ku munota wa 52, mu gihe Samuel Nlend yatsindaga igitego ku buryo bwahawe akazina ka Lionell Messi bitewe n’uburyo bitsindwamo. Aha, hari ku munota wa 64.

Umukino waje kurangira ari ibyo bitego 3-1, bivuze ko Cameroon yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota arindwi, Congo ikaba iya kabiri n’amanota atandatu.
Imikino ya kimwe cya kane izakinwa ku wa gatandatu tariki ya 30/1/2016 aho saa 15:00 u Rwanda ruzakira Congo Kinshasa kuri stade Amahoro, mu gihe Cameroon na Cote d’Ivoire bazahurira kuri stade ya Huye 18:00.

Ubwanditsi

2016-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde

AMAVUBI U-20:Abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA batangajwe-Urutonde

Editorial 01 Nov 2016
Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Editorial 07 Dec 2021
Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports

Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports

Editorial 03 Dec 2018
AMAFOTO – APR FC idafite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Musanze FC

AMAFOTO – APR FC idafite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa Musanze FC

Editorial 17 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports ntigikinnye umukino wa Gicuti na Le Messager Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi
Amakuru

Rayon Sports ntigikinnye umukino wa Gicuti na Le Messager Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi

Editorial 22 Mar 2022
Mujonjora ryibanze ryo gutoranya nyampinga 2016 i Musanze hatambutse batanu
IMIKINO

Mujonjora ryibanze ryo gutoranya nyampinga 2016 i Musanze hatambutse batanu

Editorial 09 Jan 2016
Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)
IMIKINO

Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)

Editorial 05 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru