Ikipe ya Cameroon ikoze ibyo benshi batatekerezaga itsinda Congo Kinshasa 3-1 byayihesheje amahirwe yo kurangiza ari iya mbere mu itsinda rya kabiri n’amanota arindwi.
Amateka yahaga amahirwe ikipe ya Cameroon mbere y’umukino.
Ni byo koko Congo Kinshasa yari yarashoboye gusezerera Cameroon inshuro ebyiri mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu irushanwa rya CHAN ya 2009 na 2014, ariko Cameroon yari yaratsinze Congo Kinshasa 2-0 mu nshuro imwe rukumbi bahuriye muri iri rushanwa nyirizina muri Sudani muri 2011.
Congo Kinshasa n’amanota atandatu, yari yarabonye itike ya ¼ mbere y’umukino wo kuri uyu wa mbere, mu gihe Cameroon n’amanota ane, yasabwaga inota rimwe ngo yerekeze mu cyiciro gikurikira. Intsinzi y’ izi ntare yagombaga no gutuma zegukana umwanya wa mbere mu itsinda bityo ntiyerekeze i Kigali guhura n’u Rwanda.
Cameroon yaje ishaka gutsinda bigaragara, Congo Kinshasa yari yakoze impinduka icyenda ku ikipe yari yatsinze Angola 4-2. Aya makipe yombi yari yakoze ku bafana bayo, nkuko bisanzwe abacongomani bari benshi i Huye, mu gihe Cameroon ifite abafana yishakiye bava i Kigali kuyishyigikira uko yakinnye.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Congo Kinshasa, aho kabuhariwe Mechak Elia yinjiraga mu kibuga. Umupira wa mbere yakozeho, yawuteretse ku kirenge cya Jean Marc Makusu Mundele wahise wishyurira Congo ku munota wa 47.
Cameroon ntabwo yaciwe intege n’iki gitego, ahubwo yahise igaruka mu mikino byihuse ni ko gutsinda ibitego bibiri by’ amabengeza k’uwabirebye. Ngamaleu wari waremye icya mbere, yitsindiye icya kabiri ku munota wa 52, mu gihe Samuel Nlend yatsindaga igitego ku buryo bwahawe akazina ka Lionell Messi bitewe n’uburyo bitsindwamo. Aha, hari ku munota wa 64.
Umukino waje kurangira ari ibyo bitego 3-1, bivuze ko Cameroon yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota arindwi, Congo ikaba iya kabiri n’amanota atandatu.
Imikino ya kimwe cya kane izakinwa ku wa gatandatu tariki ya 30/1/2016 aho saa 15:00 u Rwanda ruzakira Congo Kinshasa kuri stade Amahoro, mu gihe Cameroon na Cote d’Ivoire bazahurira kuri stade ya Huye 18:00.
Ubwanditsi