Abagabo babiri aribo Nkundwanabose Jean Claude na Uwukunda Elise bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana tariki ya 24 Mutarama nyuma yo gutekera umutwe umuturage wo mu murenge wa Kigabiro biyita ko ari abapolisi bakamusaba amafaranga ya ruswa bavuga ko acuruza kanyanga.
Asobanura uko byagenze,uyu muturage witwa Gahiza Laurent yagize ati:” baje iwanjye ari bane mu gihe cya saa kumi n’ebyiri bari mu modoka y’ivatiri ifite purake RAA343U, binjira mu iduka umugore wanjye arimo gucuruza. Biyitaga abapolisi ku buryo umwe muri bo yavugaga ko akuriye ubugenzacyaha mu karere ka Rwamagana. Bari bambaye imyenda yabo isanzwe itari iy’akazi ka polisi. Basabye umugore amafaranga ya ruswa bavuga ko bafite amakuru ko acuruza kanyanga”.
Gahiza akomeza avuga ko uku guterwa ubwoba byatumye umugore we abaha amafaranga ibihumbi bitanu cyakora bakomeza kuvuga ko ari make. Uyu muturage yakomeje avuga ko umugore we yamuhamagaye ngo aze kureba abo bagabo ahageze nabo bamubwira ko ari abapolisi bamusaba amafaranga kugira ngo batamujyana kumufunga bamushinja gucuruza kanyanga.
Gahiza avuga ko nyuma yo kubona ibintu bikomeye yemeye kubaha amafaranga ibihumbi 50, maze bamushyira muri iyo modoka bajya kuyabikuza kuri banki ahita ayabaha. Aba bagabo bakimara kuyafata bahise bagenda ariko baza gufatirwa ahitwa i Ntunga berekeza mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko hari umuturage watanze amakuru kuri polisi muri aka karere yerekeranye n’ubu butekamutwe.Ubu babiri nibo bafunzwe mu gihe abandi babiri bagishakishwa kuko bavuye mu modoka bakiruka bakimara kubona ko ibyabo byamenyekanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo bariya batekamutwe bafatwe.
Yakomeje avuga ko aba batekamutwe hari ahandi hantu hatatu bari babanje kunyura baka abaturage amafaranga, nanone biyita abapolisi bakababwira ko bafite amakuru ko bacuruza kanyanga. Yavuze ko hari aho batwaye umuturage ibihumbi 150. IP Kayigi yasabye abaturage gukomeza ubu bufatanye buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi bagatanga amakuru hakiri kare y’abantu bakora ibikorwa bidaobanutse kugira ngo habeho gukumira no gufata abanyabyaha batandukanye.
Icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
RNP